Umukinnyi wa Filimi yanze gushyingiranwa n'umugabo kubera gutinya kumuca inyuma #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yvonne Nelson uzwi cyane mu gukina filimi mu gihugu cya Ghana yavuze ko nubwo hari abagabo benshi bamusaba ko bashyingiranwa ariko we atabyemera kuko ngo nta we yakwizeza ko atazamuca inyuma

Uyu mukinnyi wa filime akanazitunganya amafilime,Yvonne Nelson yatangaje impamvu yanze icyifuzo cya benshi bamusabye ko yababera umugore itangaje.

Nk'uko uyu mubyeyi w'umwana umwe yabivuze,agize isabukuru y'imyaka 30 y'amavuko, umugabo bakundanaga icyo gihe yamusabye ko yamubera umugore ariko arabyanga.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Angel FM,uyu mugore yagize ati: 'Ku myaka 30 y'amavuko, nasabwe kwambikwa impeta ariko ndabyanga. Gushyingirwa rero ntabwo ari ikibazo cy'ubuzima n'urupfu… gushyingirwa ntabwo ari ikintu ukora hanyuma ukazakireka. Umugabo twakundanaga yarabinsabye ndabyanga. '

Yvonne Nelson yasobanuye ko impamvu zatumye yanga icyo cyifuzo,atari yiteguye kurushinga.

Ati "Kubera ko numvaga ntiteguye, yego. Sinashakaga kubeshya umuntu, sinifuza kubeshya umuntu. Gushyingirawa ni ikintu gikomeye cyane. Niba ushaka gushyingirwa, agomba kuba ari umuntu mwiyemeje gusangira ubuzima bwanyu mwenyine ubuziraherezo.Murabizi ko nta gusubira inyuma kubaho. "

Uyu mukinnyi wafilimi yavuze ko atifuzaga gushwana n'umugabo we ngo yamuciye inyuma ariyo mpamvu yanze ubusabe bwe.



Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukinnyi-wa-filimi-yanze-gushyingiranwa-n-umugabo-kubera-gutinya-kumuca-inyuma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)