Mu gihugu cya Nigeria umukobwa witwa Mfon Umoh yafashwe akurikiranyweho kwica nyina umubyara maze akajya agurisha inyama ze abakiriya baza muri Resitora ye iherereye ahitwa Ikot Abasi, muri Leta ya Akwa Ibom.
Nkuko amakuru abitangaza, uyu mukobwa yagerageje kenshi kwica nyina ngo amukoreshe amutekemo isupu burigihe iyo bashwanaga.
Byatumye abaturanyi bagira amakenga nyuma yo kutabona uyu mubyeyi igihe kigera ku minsi itatu yose, Kandi umukobwa we ntakibazo yarafite na kimwe cyangwa ngo agaragaze ko ahangayitse.
Abaturage batangiye gushaka uyu mubyeyi wari wabuze, nyuma y'iminsi mike, baje kwinjira munzu y'umukobwa basanga yatemaguye nyina maze akajya agurisha inyama ze z'umye muri Resitora ye.
Source : https://yegob.rw/umukobwa-yishe-nyina-inyama-ze-akajya-azigaburira-abantu-muri-restora-ye/