Ibi birori byabaye kuwa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2022 bibera mu Mujyi wa Kigali mu Ubumwe Grande Hotel. Baker Samuel n'umukunzi we bari baberewe cyane mu myenda yiganjemo amabara y'umutuku n'umukara y'abantu bakundana. Umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) ntiwari wakageze kuko uba buri mwaka kuwa 14 Gashyantare, ariko bo bawizihije tariki 12/02 nk'umunsi batangiriyeho byeruye urugendo rwabo rw'urukundo ruganisha ku kubana ubuziraherezo.
Baker Samuel na Jocelyne baritegura gukora ubukwe mu 2022
Baker Samuel umusore ushinguye w'inzobe yenda kuba imibiri yombi, yari yambaye ibara ry'umukara ahantu kose kuva ku nkweto, ipantalo kugeza ku ishati. Yari yambaye ishati iriho umugongo w'umweru ku ruhande rw'ibumoso ahagana ku gituza. Umukunzi we Jocelyne w'inzobe icyeye, ufite ishinya yenda kuba umukara, amenyo y'urwererane n'igara rito nk'iry'aba Miss, yari yambaye ipantalo y'umweru de ndetse n'ishati y'umutuku wererutse irimo utudomo duto tw'umweru.
Ugendeye ku mafoto n'amashusho y'iki gikorwa kizwi nka 'Proposal' cyangwa 'Engagement' mu ndimi z'amahanga, bigaragara ko Jocelyne Uwase yambitswe impeta mu buryo bwamutunguye (Surprise). Mu mashusho y'aba bombi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga na Mike Karangwa, Jocelyne yinjirana na bagenzi be muri Hoteli ibi birori byabereyemo, agatungurwa no kubona umukunzi we amusanganiye ari na bwo yamusabaga kuzamubera umugore. Jocelyne agaragara asa nk'ubaza bagenzi be impamvu bamujijishije.
Muri ibi birori byitabiriwe n'abantu bacye mu kwirinda icyorezo cya Covid-19, Baker Samuel n'umukunzi we Jocelyne bamaze imyaka ibiri n'andi mezi mu buryohe bw'urukundo, bari bagaragiwe n'inshuti zabo za hafi zirimo umunyamakuru Mike Karangwa na Munyakazi Sadate b'amazina azwi mu myidagaduro. Baker Samuel yasabye Jocelyne kuzamubera umugore, undi ntiyazuyaza amubwira YEGO, maze umusore ahita amwambika impeta 'Fiançaille', barahoberana biratinda, barasomana, umukobwa asuka amarira kubera ibyishimo.Â
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO MATO Y'UKO IBI BIRORI BYARI BIMEZE
Ijuru rito! Byari umunezero mwinshi kuri Baker Samuel na Jocelyne ku munsi wabo w'amateka wa 'Engagement'
Baker Samuel BYANSI yabwiye InyaRwanda.com ko hashize imyaka ibiri akundana na Uwase Jocelyne wanyuze umutima we, bigatuma amurutisha abandi bakobwa bose yamenye. Yavuze ko yakunze Jocelyne kubera ko ari we mufana we wa mbere ukunda ibyo akora. Ati: 'Umukunzi wanjye tumaranye igihe cy'imyaka 2 n'amezi arengaho. Ikintu mukundira cyane ni ukubera ko ari we mufana wa mbere ngira, akunda ibyo nkora kandi abiha agaciro'.
Ati 'Nawe akunda inkuru zicukumbuye 'Investigative stories' so she is supportive'. Yunzemo ko Jocelyne ari we mujyanama afite, ati'Kandi ni we mujyanama mukuru nsigaye mfite yaba mu buzima busanzwe ndetse no mu kazi'. Ku bijyanye n'igihe bateganya gukora ubukwe, yavuze ko ari muri uyu mwaka wa 2022. Ati 'Ubukwe bwacu turabuteganya muri Summer y'uyu mwaka Imana nidutiza ubuzima'.
Jocelyne ni umukunzi akaba n'umujyanama wa Baker Samuel
Baker Samuel yanditse kuri Twitter ashimira umukunzi we wamubwiye YEGO, nyuma y'amasaha macye yari ashize ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter hari amakuru avuga ko uyu musore yaba yaburiwe irengero, ndetse uwabitangaje yahise amenyesha RIB na Polisi. Twabajije Baker Samuel uko byari byamugendekeye, avuga ko yari arwaye ndetse akaba yari ahugiye muri ibi birori bye. Ati 'Njye nari ndwaye kandi ndi no gutegura biriya birori, so uko wabibonye nanjye ni ko nabibonye'.
Nk'umuntu umaze iminsi ibiri yambitse umukunzi we impeta y'urukundo, ubu Isi yose ikaba iri kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abakundana (Saint Valentin), birumvikana ko Baker Samuel na Jocelyne bari mu bantu bari kumva cyane uburyohe bw'uyu munsi. Twabajije uyu musore umuhanzi nyarwanda akunda, ndetse n'indirimbo y'urukundo yatura umukunzi we, adusubiza agira ati 'Umuhanzi Nyarwanda nkunda ni 'Late Jay Polly', gusa indirimbo natura umukunzi wanjye kuri iyi St Valentin ni 'I LOVE YOU TOO' ya Yvan Buravan.
Baker Samuel BYANSI ni muntu ki mu Itangazamakuru ?
Baker Samuel BYANSI ni umunyamakuru wa Royal Fm mu kiganiro 'Face of the Nation' kiba buri ku wa Gatandatu kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa za mu gitondo (8am to 10am). Amaze umwaka n'igice akora muri iki kiganiro kibanda ku makuru acukumbuye y'ibiba bigezweho mu gihugu n'andi anyuranye, kigatumirwamo abantu batandukanye barimo na bamwe mu bayobozi bakuru mu nzego za Leta n'iz'abikorera. Yakoze kandi kuri Radio / TV 10.
Uyu musore watangiriye urugendo rw'itangazamakuru kuri Goodrich TV, magingo aya akora kuri Royal FM, akanakorana ibiganiro mbarankuru 'Documentary' na BTN TV, TV10 ndetse na M28 Investigates. Muri 2019 afatanyije n'abandi banyamakuru batangije M28 Investigates ikora inkuru zicukumbuye gusa, ikanigisha n'abandi kuzikora. Baker Samuel ni umunyamuryango w'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ)n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura(RMC).
Baker Samuel yaminuje mu itangazamakuru, mu mwihariko w'Itangazamakuru Ricukumbura (Investigative Journalism). Yize muri Uganda ndetse no muri Kenya. Nyuma yo kuva ku ntebe y'ishuri, yakoze amahugurwa atandukanye mu gukora inkuru zicukumbuye akaba ari na zo akora magingo aya abinyujije mu Kigo cy'Itangazamakuru kidaharanira inyungu yashinze afatanyije na bagenzi be nk'uko yabidutangarije (Non-Profit Newsroom ya M28 Investigates).
Ni umunyamuryango wa Global Investigative Journalism Network, akaba akorana n'ibindi bitangazamakuru nka Africa Uncensored, Zam Magazine, IWPR ndetse n'ibindi nk'Umunyamakuru Wigenga (Freelance). Impamvu akunda gukora Inkuru Zicukumbuye, ayisobanura muri aya magambo: 'Impamvu nkunda Investigative stories ni ukubera ko zizana impinduka muri sosiyete. Itangazamakuru ntacyo rimaze igihe cyose ridafasha umuryango mugari guhinduka mwiza 'Positive Change as an impact'.
Baker Samuel yabwiye InyaRwanda.com ko afite abantu batatu afatiraho urugero. Ati 'Jyewe ngira aba 'Role Model' batatu (3). Uwa mbere ni John Allan Namu, Co-Founder wa Africa Uncensored kandi nawe akaba Investigative Journalist (Kenya). Uwa kabiri niDayo Ayitan, Founder waInternational center for investigative Reporting l, nawe akaba Investigative Journalist (Nigeria). Uwa gatatu niAnas Aremeyaw Anas, Founder waTiger Eye, akaba na Undercover Journalist muri (Ghana)'.
Baker Samuel na Joselyne bagiye kurushinga nyuma y'imyaka 2 bamaze bakundana
Munyakazi Sadate ari mu bitabiriye ibirori Baker Samuel yambikiyemo impeta umukunzi we Jocelyne
Mike Karangwa yitabiriye ibi birori
Bahoberanye biratinda!
Jocelyne yishimye akumva yaguruka kubera ko agiye kurushinga na Rudasumbwa we!
Inshuti za Baker na Jocelyne zishimiye intambwe bateye mu rukundo rwabo
Ubwo Baker Samuel yambikaga umukunzi we impeta ntiyigeze atera ivi nk'uko bamwe babiharaye
Uwase Jocelyne hamwe n'urungano rwe rwishimiye cyane intambwe yateye
Samuel B. Baker na Jocelyne bamaze imyaka ibiri bakundana
Samuel B. Baker ni umunyamakuru wa Royal Fm ukora Inkuru Zicukumbuye
Samuel B. Baker na Conary Mugume wa NBS Tv uri mu banyamakuru bakomeye muri Uganda ubwo bari bahuriye ku mupaka wa Gatuna kuwa 31 Mutarama 2022