Umunyarwanda Jean Claude Ntirenganya ku rutonde rw'abantu 50 ku Isi bari kuzamuka cyane mu ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bumenyi bw'Isi n'amakuru ndangahantu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye mu gitondo cy'uyu wa 24 Gashyantare, ubwo Geospatial World, Ikigo mpuzamahanga gifite icyicaro mu Buhinde, cyashyiraga hanze urutonde rw'abantu 50 bari kuzamuka cyane muri iri koranabuhanga ku Isi, mu nkuru yasohotse kuri LinkedIn.
Nk'uko bigaragara ku rupapuro rwa 11 mu gitabo kiri ku mugereka w'iyo nkuru.

Geospatial World yavuze ko Jean Claude Ntirenganya iki gihembo agikesha ahanini uruhare yagize mu kuyobora ishyirwaho ry'urubuga rusaranganya amakuru ndangahantu mu Rwanda, n'ikoranabuhanga ryo gukora amakarita yifashiswa n' inzego zitandukanye mu gihugu mu gufata ibyemezo.

Uru rubuga ashimirwa kugiraho uruhare rwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imicungire n'Imikoreshereze y'Ubutaka mu Rwanda, rufungurwa ku mugaragara na Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya kuwa 17 Ugushyingo 2021, bihurirana n'umunsi ngarukamwaka wo kwizihiza ikoranabuhanga ry'ubumenyi bw'Isi n'amakuru ndangahantu (GIS Day).

Ntirenganya Jean Claude asanzwe ari umukozi ushinzwe ikusanya n'isaranganyamakuru ndangahantu mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Imicungire n'Imikoreshereze y'Ubutaka mu Rwanda.

Imwe mu makarita yakozwe na Jean Claude Ntirenganya. Iyi karita irerekana ibirunga biri mu karere u Rwanda ruherereyemo



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umunyarwanda-Jean-Claude-Ntirenganya-ku-rutonde-rw-abantu-50-ku-Isi-bari-kuzamuka-cyane-mu-ikoreshwa-ry-ikoranabuhanga-mu-bumenyi-bw-Isi-n-amakuru-ndangahantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)