Nyuma y'isenyuka rya Atraco FC, Kiyovu Sports igacika intege, APR FC igafata umwanzuro wo gukinisha abakinnyi b'abanyarwanda gusa, isoko ry'abakinnyi n'abatoza baturuka muri Uganda ryatangiye gucyendera buhoro buhoro.
Johnson Bagoole uri kumwe na Bakame aha bakinaga muri Atraco FC ndetse ni umwe mu bakinnyi bavuye muri Uganda u Rwanda rutazibagirwa.
Kuva mu 2012 kugera Covid-19 itangiye umusanzu w'abakinnyi n'abatoza bakomoka muri Uganda wari warasubiye hasi n'abazaga mu Rwanda wasangaga nta kinini bafasha kingana n'icyo ababanje batangaga.
Sam Ssimbwa wanyuze muri Police FC
Muri iyo myaka Rayon Sports niyo yakunze kugira abakinnyi bakomoka hanze bakaze ndetse ni nayo yagerageje gukoresha abanya-Uganda barimo Davis Kasirye uzahora yibukwa n'abafana ba Rayon Sports kubera ibitego 3 muri 4 batsinze APR FC mu mwaka w'imikino 2015/16. Nyuma ya Kasirye, Rayon Sports yanaguze umunya-Uganda Yassin Mugume ariko utarabashije kuziba icyuho Kasirye yari yarasize.Â
Davis Kasirye Aba-Rayon baramwibuka neza cyane
Muri 2018 i Huye naho hari Rachid Mutebi gusa watsindaga igitego kimwe agasinda ijoro rimwe byanatumye atandukana na Mukura ku maherere. Umutoza w'umugande wibukwa cyane waje muri iyo myaka, ni Moses Basena waje gutoza Sunrise FC gusa nyuma akaza gusubira Uganda ikipe imaze kumanuka mu cyiciro cya kabiri Sam Ssimbwa na we yanyuze muri Police FC mu 2014 yunganirwa na George Ssemogerere waje muri Musanze FC mu 2015.
Rachid Mutebi yaraye atandukanye na Etincelles FC
Kuva ku mwaduko wa Covid-19 ubu umupira w'amaguru mu Rwanda watangiye kugaragaza ibimenyetso ko watangiye gufungura imiryango muri Uganda ndetse ku buryo bufite imbaraga nko kuva mu 2012 gusubiza hasi.
Moses Basena yasize amanuye Sunrise FC ariko anatsinda Rayon Sports inshuro ebyiri zikurikiranya
Rukundo Denis wanyuze muri APR FC bikanga agasubira muri Uganda, As Kigali yamugaruye mu Rwanda ari Kapiteni wa Police FC yo muri Uganda ndetse aza anakinira Amavubi.
Kato Samuel umunyarwanda wavukiye muri Uganda, Bugesera FC yamugaruye mu Rwanda imuvanye muri KCCA ndetse yitabira imyitozo y'Amavubi kandi Uganda yari imufite mu mibare y'igiye kizaza. Isaac Nsengiyumva ukina mu kibuga hagati na we n'umunyarwanda Rayon Sports yakuye muri Uganda ndetse akinira n'amavubi aho yitezwe kuzatanga byinshi muri Rayon Sports uyu mwaka. Jamil Kalisa wakinaga muri Vipers FC As Kigali yamugaruye mu rugo aho agomba gufasha iyi kipe mu kibuga hagati.
Kato Samuel ubu ari muri Bugesera FC
Nk'ibisanzwe Rayon Sports ni yo yashoje isoko igura Musa Esenu wari rutahizamu ufite ibitego byinshi muri Uganda akaba agomba gukinira iyi kipe mu myaka ibiri iri imbere. Kugura Musa Esenu afite ibitego byinshi ni ikimenyetso dushobora no kuzabona abandi shampiyona irangiye kandi bari hejuru.
Jamil Kalisa aherutse gusinyira As Kigali
Gihamya si musiga ndetse yatangiye ari inkuru abenshi batemera ni isoko ry'umwaka ushize ubwo Kiyovu Sports yasinyisaga Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Uganda Okwi Emmanuel abantu bose bagwa mu kantu.
Emmanuel Okwi na Muzamir Mutyaba umunsi wa mbere batangira imyitozo muri Kiyovu Sports
Kapiteni akihagera yasabye Kiyovu Sports kushaka umukinnyi uzamufasha gushaka ibitego, inkoni igwa ku mpanga ye mu kibuga Muzamir Mutyaba nawe uzwi cyane mu mupira w'amaguru muri Uganda, bituma na Uganda yose itangira guhanga amaso mu Rwanda kubera abana bayo bahari.
Inkuru yaje ishimangira ibi byose, ni nyuma yo kunaniranwa n'abatoza batandukanye As Kigali yafashe umwanzuro wo gufata itsinda ry'abatoza bakomoka muri Uganda bayobowe na Mike Hillary Mutebi wagize uruhare mu iyubakwa rya KCCA yatwaye igikombe cya CECAFA mu 2019 ikivanye i Kigali. Mutebi yaje yungirijwe na Jackson Mayanja nawe uvuka muri Uganda.
Mutebi Mike Hillary ubu ni umutoza wa As Kigali
Mu gihe byakomeza uku Uganda yakwiyongera ku bihugu bikunze kugaburira shampiyona y'u Rwanda birimo u Burundi, Ghana, Nigeria na Cameroun.
Bate Shamiru umuzamu w'umunya-Uganda umaze iminsi muri shampiyona y'u Rwanda akaba akinira As Kigali
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/114130/umupira-wamaguru-wu-rwanda-wasubiye-muri-uganda-114130.html