Umupolisi ari mu byago nyuma yo kwiba icyibwana cy'imbwa – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abapolisi babiri batawe muri yombi bakekwaho gukubita abantu, kandi umwe muri bo akaba akekwaho no kwiba icyibwana cy'imbwa.

Aba bapolisi basanzwe bakorera muri Royal Gibraltar, bakaba bacyekwaho gukubita no gukomeretsa abantu ndetse n'icyaha cyo kwiba icyibwana cy'imbwa.

Umuvugizi wa polisi yavuze ko aba bagabo batawe muri yombi nyuma yo gushyamirana n'abaturage. Yongeyeho kandi ko iperereza rigikomeje kugira ngo harebwe icyateye abo bapolisi gukora ibyo.

Umupolisi umwe yatawe muri yombi akekwaho gukubita abantu. Undi yatawe muri yombi akekwaho ibyaha bibiri byibasiye inyokomuntu, kimwe muri byo ni ukurwanya undi muntu, ndetse akaba acyekwaho no kwiba ikibwana cy'imbwa.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kw'abo bapolisi. Hari andi makuru avuga ko icyo cy'ibwana cy'imbwa cyashakishijwe ariko ngo ntago cyigeze cyiboneka.

 



Source : https://yegob.rw/umupolisi-ari-mu-byago-nyuma-yo-kwiba-icyibwana-cyimbwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)