Amakuru dukesha ikinyamakuru TAARIFA-Rwanda aravuga ko umusizi, Innocent Bahati, atigeze ashimutwa nk'uko byavugwaga n'abagambiriye guharabika inzego z'umutekano z'u Rwanda, ko ahubwo yamaze kuva mu gihugu rwihishwa yerekeza iya Uganda.
Imiryango ivuga ko iharanira " uburenganzira bwa muntu ", ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abanditsi ndetse n'ikinyamakuru " The Guardian ", bimaze iminsi bisakuza, ngo Innocent Bahati yaburiwe irengero, byahe ko umuhungu yamaze gusanga abo mu mitwe igambiriye guhungabanya umutekano w'u Rwanda.
Mu kiganiro kirambuye Dr. Thierry Murangira, Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, yagiranye na Taarifa-Rwanda kuri uyu wa gatatu, yashimangiye ko hari amakuru avuga ko Innocent Bahati yambutse rwihishwa umupaka w'u Rwanda na Uganda, nubwo bitazwi niba akibarizwa muri icyo gihugu.
Dr Murangira yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko Innocent Bahati yari asanzwe ahabwa amafaranga n'abo mu mitwe y'abagizi ba nabi, cyane cyane abo mu Bubiligi n'Amerika, kugirango abafashe gusiga isura mbi u Rwanda n'Ubuyobozi bwarwo.
Muri icyo kiganiro, Umuvugizi wa RIB yatanze izindi ngero z'abantu bagiye batabarizwa ngo bararigishijwe, bikaza kugaragara ko ahubwo bagiye mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi mu mahanga. Muri abo yavuze :
Shyaka Gilbert : Uyu byavuzwe ko yashimuswe muri Kanama 2021, nyamara aza kwigarura mu Rwanda muri Mutarama 2022, avuye muri Uganda. Shyaka Gilbert ubwe yivugiye uburyo yakoreshejwe mu bikorwa byo kugirira nabi u Rwanda.
Eric Uwihoreye : Uyu ava inda imwe na Shyaka Gilbert. Mu Kwakira 2021 byavuzwe ko yaburiwe irengero, nyamara aza kuboneka muri Uganda, avugira amagambo asebya u Rwanda kuri televiziyo ikorera kuri murandasi, yitwa " Twibohore TV "
Ngendahimana David: Byatangiye kuvugwa ko Ngendahimana David yarigishijwe mu mwaka wa 2021, nyuma nawe aza kuboneka muri Uganda, atukanira kuri televiziyo zo kuri murandasi,'David TV' na 'Ukuri Ganza'.
Mutarambirwa Théobald : Ibinyoma ko uyu Mutarambirwa Théobald yarigishijwe byakwirakwijwe mu mwaka wa 2010, nyuma y'imyaka 9 aza gufatirwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu barwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FLN.  Ni umwe mu bareganwa na Paul Rusesabagina.
Nsengimana Herman: Uyu nawe muri Mata 2014 ibihuha byarakwijwe ngo yarashimuswe, nyamara aza gufatirwa mu mashyamba ya Kongo ari umuvugizi w'umutwe w'iterabwoba wa FLN.
Izi ni zimwe mu ngero Umuvugizi wa RIB yahaye ikinyamakuru " Taarifa-Rwanda ", z'abavuzwe ko barigishijwe,  nyamara barijyanye mu mahanga, mu bikorwa bibangamiye umutekano w'u Rwanda.
Ikigaragarira buri wese, abasakuza ngo umuntu runaka yarashimuswe si uko baba batazi aho aherereye n'ibyo arimo, ahubwo ni wa mugambi wabo wo kwangiza isura y'u Rwanda.
Niba abantu nka ba Paul Rusesabagina, Sankara Callixte Nsabimana, ba Mudathiru n'abandi bagizi ba nabi, bafatirwa mu bikorwa by'iterabwoba bagashyikirizwa inkiko, Innocent Bahati ni iki ku buryo yarigiswa aho gushyikirizwa ubutabera ? Ese iyo abatabarizwa bigaragaye ko ntawabashimuse, kuki iyo miryango " iharanira uburenganzira bwa muntu ", n'ibyo binyamakuru bitavuga ko byari byibeshye ngo binabisabire imbabazi, ahubwo bikajya guhimba ibinyoma bishya. Ibi ni ibyerekana ko gahunda yabo ari gusenya, kandi intambara bashoye ku Rwanda, dore imyaka ibaye myinshi, ntibazigera bayitsinda.
The post Umusizi Innocent Bahati ntiyarigishijwe, yagiye mu mitwe iharanira guhungabanya umutekano w'u Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.