Umusore w'imyaka 22 ukomoka muri Amerika akomeje gutangaza abatari bake kubera uburyo abana n'amagufwa y'abantu bapfuye.
Jon Pichaya Ferry ukomoka i Brooklyn, muri leta ya New York, ni umusore w'imyaka 22 gusa ufite imitekerereze n'imibereho itangaza benshi. Mu gihe benshi bari mu kigero cye batinya kandi bakagendera kure imibiri n'amagufwa y'abapfuye, uyu musore we yahisemo kuba mu nzu irimo ibihanga byinshi ndetse na 'Skeleton' 13, kugira ngo abyigireho ubuvuzi kandi akore ubushakashatsi butandukanye.
Pichaya afite ibice birenga 200 mu ikusanyirizo rye, birimo ibihanga bitandukanye by'abantu ndetse n'urukuta rwuzuye amagufwa kandi bikaba mu nzu araramo. Nubwo imikorere ye itera abantu kwibaza byinshi, Jon avuga ko kwegeranya amagufwa bigamije gusa kwiga no gukora ubushakashatsi yifashishije amagufwa nk'uko abaganga babigenza.
Jon avuga ko menshi mu magufwa ari mu nzu ye yavuye ku baganga n'abandi bahanga mu by'ubuvuzi, kandi 'yayahawe n'abantu babishakaga'.
Jon avuga ko yatangiye ubu bushakashatsi ubwo yari afite imyaka 15 gusa, nyuma y'uko se umubyara, James Ferry (usanzwe ari umuganga) yamuhaye 'Skeleton' y'imbeba yavuye mu imurikagurisha ry'ubumenyi. Jon yakoresheje ibihumbi by'amadolari mu cyegeranyo cye kidasanzwe avuga ko yakuye ku bantu bagiye bamugurisha 'Skeleton' zitari zibafitiye umumaro.
Source : https://yegob.rw/umusore-ubana-namagufwa-yabantu-bapfuye-akomeje-gutangaza-abatari-bake/