Uyu mukobwa afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabaye uwa kabiri witabiriye Miss Rwanda afite ubumuga nyuma ya Uwimana Jeannette uhagarariye Intara y'Amajyepfo muri Miss Rwanda.
Muri iri rushanwa Umutoniwase afite nimero 58. Asanzwe afite akazi aho akora mu bijyanye no guhindura ibitabo byanditse by'abana biga mu mashuri abanza ahindura mu rurimi rw'amarenga, yifashishije amashusho [Video].
Uyu mukobwa avuka mu muryango w'abana umunani, ni we mfura, kandi ni we gusa ufite ubumuga. Amashuri abanza yize mu Karere ka Huye, icyiciro rusange yize i Nyamirambo mu ishuri ry'abafite ubumuga, asoreza amasomo ye mu ishuri rya Gatagara i Huye.
Yabwiye INYARWANDA ko inkuru y'ukuntu yagize ubumuga atabasha kuyibara neza, kuko Nyina yamubwiye ko ubwo yari afite amezi umunani yamujyanye kwa muganga yarwaye cyane afite umuriro mwinshi atazi neza ikibazo yari yagize mu maraso.
Avuga ko icyo gihe Nyina yamusubije mu rugo ariko akomeza kuremba. Ku buryo Nyina yajyaga akomanga ku rugi rw'inzu ntiyumve ko hari urusaku ruri gutangwa n'urwo rugi.
Akomeza avuga ko icyo gihe ari bwo Nyina yamusubije kwa muganga, abaganga bemeza ko afite ikibazo cy'ubumuga bwo kutumva no kutavuga.
Umutoniwase avuga ko umuryango we wakomeje kumwitaho ntiwamutererana. Arawushimira! Akavuga ko ageze mu mwaka wa kane w'amashuri yisumbuye, yize mu ishuri rimwe n'abafite ubumuga n'abatabufite, bituma atoroherwa mu masomo ye.
Ati 'â¦Twebwe abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n'abandi batabufite byabaga bigoye kuko wasangaga mugenzi wanjye nta marenga azi njyewe nkafata umwanya wo kumwigisha amarenga kugira ngo nawe mu ishuri namara kumva ibyo bigishije aze kunyigisha. Kubera ko mu ishuri nta musemuzi wari urimo.'
Akomeza avuga ko n'abarimu babigishaga babaga bafite imbogamizi mu rurimi rw'amarenga, bigatuma we akora ushoboye akigisha bagenzi be ururimi rw'amarenga, kugira ngo aze kubona abamusobanurira ibyo abarimu bigishije.
Umutoniwase avuga ko umuryango we umwitaho cyane, kandi ko abavandimwe be n'abandi bamubaha hafi, byatumye atigunga mu buzima bwe kugeza n'ubu.
Avuga ko ubuzima yakuriyemo butandukanye n'ubw'abandi bafite ubumuga bagiye bagibwa ibicibwa n'imiryango imwe n'imwe ahanini biturutse ku kumvira abaturanyi babwira ko umwana babyaye ufite ubumuga ntacyo azabamarira.
Ati "Njyewe iyo mbagamizi nayo nagize. Ntabwo nigeze mpezwa. Umuryango wanjye wanyitayeho kandi banyemereye ko niga mbese izo mbogamizi z'uko bampisha cyangwa bambuza amahirwe yo kwiga ntabwo byigeze bibaho [â¦] Ntabwo bigeze bampeza cyangwa ngo nkandamizwe.'
Uyu mukobwa avuga ko zimwe mu nshuti ze zizi ururimi rw'amarenga ku buryo bimworohera kuganira nabo. Ndetse ko imirimo imwe n'imwe yo mu rugo ayikora, akanatumwa nko kuri 'Boutique' n'ahandi kandi akabasha gutumika.
Umutoniwase yabwiye INYARWANDA ko yashimishijwe no kuba yarakoze amateka akaba umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda 2022.
Kandi aya mateka akaba aherekejwe no kwerekana ko n'abafite ubumuga bashoboye.Â
Ati 'Kwinjira muri Miss Rwanda biranshimishije kandi aya mateka nishimira ko azerekana y'uko abantu bose bafite uburenganzira bungana. Yaba umuryango wanjye ari abandi bantu byose bizagaragaraza y'uko abantu bafite ubumuga n'abatabufite bafite amahirwe angana kandi hari ubukangurambaga buzaba buri gukorwa.'
Umutoniwase Fredda ari mu bakobwa 70 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda, ahagarariye Umujyi wa Kigali
Akavuga ko afite icyizere cy'uko mu myaka iri imbere hari abandi bakobwa bafite ubumuga bazitabira iri rushanwa.Â
Yavuze ko umuryango we wamushyigikiye kuva ku munsi wa mbere, kandi ko na Murumuna we buri gihe yamusabaga kwitabira iri rushanwa, kuko we atarageze imyaka y'ubukure imwemerera kwitabira.
Umutoniwase yavuze ko uretse guterwa imbaraga n'umuryango we, kwitabira Miss Rwanda byanaturutse ku mushinga ashaka gukora wubakiye ku burezi bugera kuri bose.
Akavuga ko hari abafite ubumuga bagihishwa n'imiryango yabo, ntibahabwe amahirwe angana n'abandi ngo nabo bakandagire mu ishuri.
Uyu mukobwa hari abo azi bafite ubumuga babujijwe amahirwe yo kujya ishuri, ku buryo batazi n'ururimi rw'amarenga bikabagora kuganira na bagenzi babo.
Umutoniwase avuga ko nk'abafite ubumuga batoroherwa no kumenya amakuru, kuko Televiziyo zidashyiraho umusemuzi w'ururimi rw'amarenga.
Akavuga ko bikiri imbogamizi. Ati 'Uretse Televiziyo Rwanda ni yo ifite umusemuzi nawe usemura mu makuru ariko izindi Televiziyo usanga ntawe. Kandi amakuru mu by'ukuri aba ari ingenzi. Ubwo rero bidusaba y'uko dukurikirana RBA yonyine. Kandi ubwo nabwo iyo amakuru y'Ikinyarwanda yagucitse ntayandi.'
Akomeza ati 'Ikintu rero twasaba Televiziyo zitandukanye bajya bashyiraho abasemuzi kubera ko kuri ubu ni RBA yonyine."
"Kandi hari igihe uba ushaka kumva amakuru atandukanye, kubera ko nk'abantu bumva bo baba bafite amahirwe atandukanye yumva amakuru hano n'ahandi ariko twebwe ni ukumva ayo kuri RBA gusa nabwo kandi ayo mu Kinyarwanda.'
Kuri we, asanga igihe kigeze kugira ngo Leta yemeze ururimi rw'amarenga, kuko abafite ubumuga batoroherwa no kubona serivisi.
Ati 'Nasaba Leta y'uko yakwemeza ikoreshwa ry'ururimi rw'amarenga. Kugira ngo wenda kwa muganga, mu mashuri, abarimu, abantu bose bamenye ururimi rw'amarenga.'
'Kubera ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura n'imbogamizi nyinshi. Icyo gihe rero abantu baruzi byafasha wa muntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.'
Atanga urugero akavuga ko umuntu ufite ubumuga ataroherwa no kubona serivisi kwa muganga, kuko kenshi usanga abaganga batazi ururimi rw'amarenga.
Avuga ko mu gihe Leta itaremeza ururimi rw'amarenga, abantu bakwiye kugira ubushake bwo kwiga ururimi rw'amarenga, kandi bakamenya ko ari ururimi nk'izindi.
Umutoniwase yavuze ko umuryango utigeze umutererana, kandi ko ari nabo bamusabye kwitabira Miss Rwanda 2022Â
Umutoniwase avuga ko yishimiye kwandika amateka nk'umukobwa wa kabiri ufite ubumuga witabiriye Miss Rwanda
Umutoniwase avuga ko afite icyizere cy'uko azaboneka mu bakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022Â
Umutoniwase yavuze ko afite abazamufasha gusemura ururimi rw'amarenga igihe Kwizera Clementine yaba atabonetse