Umutoza Banamwana Camarade yatandukanye n'ikipe ya Etoile de l'Est #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Banamwana Camarade Issa yatandukanye na Etoile de l
Banamwana Camarade Issa yatandukanye na Etoile de l'Est

Nk'uko byatangajwe n'iyi kipe ibarizwa mu Burasirazuba mu Karere ka ngoma babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, batangaje ko bamaze gusesa amasezerano n'uyu mutoza wabazamuye mu cyiciro cya mbere ku bwumvikane.

Camarade yasinyiye Etoile de l'Est FC muri Kanama 2021, ubwo yari amaze ukwezi kumwe gusa atandukanye na Kiyovu Sports. Intego nyamukuru yo kuzana Camarade yari ukuyifasha kuyizamura mu cyiciro cya mbere yaherukagamo mu myaka 24 yari ishize.

Nyuma yo kugera muri iyi kipe, yashyize mu nshingano ibyo yari yarasabye kuko yabashije kuzamura Iyi kipe nyuma yo gutsinda Amagaju FC kuri penaliti 6 kuri 5 nyuma yo kunganya ibitego bibiri kuri bibiri mu mikino yombi. Umukino ubanza wabereye i Huye amakipe yombi anganya igitego kimwe ku kindi ari nako byaje kugenda mu mukino wo kwishyura. Byatumye hitabazwa penaliti maze Etoile de l'Est izamuka ityo.

Banamwana yari muri Etoile de l
Banamwana yari muri Etoile de l'Est kuva muri Kanama 2021

Nyuma yo kugeza Etoile de l'Est mu cyiciro cya mbere, ubuyobozi bw'ikipe bwahisemo kumwongerera amasezerano yo gukomeza gutoza Etoile de l'Est n'ubwo nta byangombwa yari afite bimwemerera gutoza nk'umutoza mukuru.

Tariki ya 14 Gashyantare 2022 nibwo ikipe ya Etoile de L'Est yatangaje ko yasinyishije umutoza mukuru witwa Addy Bukaraba ukomoka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo maze Camarade yamburwa inshingano zo kuba umutoza mukuru atyo.

Banamwana yamenyekaniye bwa mbere muri Bugesera FC ubwo yasezereraga Rayon Sports mu Gikombe cy'Amahoro, aca muri Gicumbi FC mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports yari amazemo umwaka umwe gusa.

Imwe mu mikino yibukirwaho ni nk'umukino yatsinzemo Gasogi United, anganya na APR FC i Ngoma ndetse atsinda AS Kigali ibitego 2 ku busa.




Source : https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/umutoza-banamwana-camarade-yatandukanye-n-ikipe-ya-etoile-de-l-est

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)