Umuyaga udasanzwe ukomeje kurimbura ibiti binini ndetse unagurukana abantu n'ibintu (Videwo) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu babarirwa muri za miriyoni basabwe kuguma mu rugo kubera ko Inkubi y'umuyaga wiswe, Eunice, uri kwangiza ibintu byinshi cyane mu gihugu cy'ubwongereza.

Umuyaga mwinshi watumye amashanyarazi agabanuka, ingendo zirahagarikwa, amashuri amagana yafunzwe, kugeza ubu nta muntu uru kwidejyembya mu gihugu.

Kugeza ubu haratangazwa ko umuntu umwe ari we umaze kwicwa n'uwo muyaga udasanzwe akaba akomoka muri Irilande mu gihe hari abandi bantu bagera kuri batatu bakomeretse mu Bwongereza.

Uwo mugabo wo muri Irilande yishwe n'igiti cyamuguyeho ubwo yari ari imbere y'inyubako ya Henley-on-Thames, na yo yaje kuvaho igisenge kikaza no gukomeretsa umuntu umwe nk'uko Polisi ibitangaza.

Kugeza ubu imihanda ya gari ya mishi yafunzwe n'ibiti byaguye mu nzira zayo ndetse n'indi myanda yazanwe n'uwo muyaga udasanzwe wiswe Eunice. Abashinzwe gari ya moshi bavuze ko ingendo zizakomeza mu mpera z'icyumweru.

Igendo z'indege zirenga 400 zasubitswe kubera uwo muyaga wateye icyo gihugu.

Reba Videwo



Source : https://yegob.rw/umuyaga-udasanzwe-ukomeje-kurimbura-ibiti-binini-ndetse-unagurukana-abantu-nibintu-videwo/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)