Umwuka mubi i Kinshasa:Uruntu runtu muri Union sacrée' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ntabwo Leta yatangaje gusubira mu gihugu gutunguranye kwa Tshisekedi, icyakora amakuru yakomeje gucicikana ni uko bitifashe neza mu butegetsi bwe kuko hashobora kuba hari abateguraga kumuhirika ku butegetsi.

Tshisekedi yagiye muri Ethiopia kuwa Gatanu dore ko ari na we uyoboye AU. Byari biteganyijwe ko inama y'uwo muryango isozwa kuri iki Cyumweru tariki 6 Gashyantare 2022.

Perezids Tshisekedi agarutse mu gihugu igitaraganya mu gihe uwari umujyanama we mukuru mu by'umutekano, François Beya ari guhatwa ibibazo n'urwego rushinzwe iperereza, ANR kubera ibyo akekwaho birimo no gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Ikinyamakuru Politico cyo muri Congo, cyatangaje ko François Beya yatawe muri yombi nyuma y'iminsi ari mu mugambi wo kugirira nabi Tshisekedi afatanyije na bamwe ku bayobozi bakuru.

Ayo makuru yaguye mu matwi y'inzego z'umutekano zihita zitangira iperereza ari naryo ryatumye Beya afatwa agahatwa ibibazo.

François Beya yafatwaga nk'umwe mu bikomerezwa by'ubutegetsi bwa Tshisekedi dore ko yanabaye mu butegetsi bwa Joseph Kabila ubwo yari ashinzwe urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka.

Icyakora, Beya amaze iminsi yishishwa cyane na Tshisekedi kubera umubano wihariye afitanye na Kabila wahoze ku butegetsi ndetse bigakekwa ko yashoboraga kwigaranzura Tshisekedi isaha n'isaha.

JeunAfrique iherutse gutangaza ko Beya yari amaze iminsi atagishwa inama ku byemezo bikomeye bijyanye n'umutekano mu gihugu kuko atari akiri umwizerwa.

Nk'ibijyanye no guha impushya abayobozi bakuru bagiye cyangwa bavuye hanze mu ndege zabo bwite, byashyizwe mu maboko ya Jean-Hervé Mbelu Biosha uyoboye urwego rw'iperereza.

Jean-Hervé Mbelu Biosha yashyizwe muri uwo mwanya mu Ukuboza umwaka ushize kandi bivugwa ko Beya atigeze agishwa inama mu ishyirwaho rye.

Jean-Hervé Mbelu Biosha agihabwa izo nshingano, yagiye acungira hafi ingendo za Joseph Kabila wahoze ari Perezida ndetse urwo yari afite muri Mutarama uyu mwaka rwerekeza muri Afurika y'Epfo rwatindijweho iminsi ine ahaguruka tariki 25 Mutarama 2022.

JeunAfrique yatangaje ko amakuru ifite, ari uko gutinza izo ngendo bigamije kugenzura neza abaherekeza Kabila mu ngendo zo hanze by'umwihariko abamucungira umutekano kugira ngo bataba bategura kugirira nabi ubutegetsi bwa Tshisekedi bari mu mahanga.

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kujya mu ihurizo uko umwaka wa 2023 uteganyijwemo amatora ya Perezida wegereza. Imbere mu ishyaka rya naho hashize iminsi harimo ibibazo byanatumye Jean-Marc Kabund wari Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko yegura, nyuma yo guhatwa ibibazo n'inzego z'umutekano.

Ihuriro ry'imitwe ya Politiki yari ishyigikiye Tshisekedi ryiswe 'Union sacrée' naryo harimo urunturuntu kuko igice cya Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri wa Katanga nacyo cyariyomoye, kijya ku ruhande rwa Kabila.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umwuka-mubi-i-Kinshasa-Uruntu-runtu-muri-Union-sacree

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)