UNESCO yashyize Kaminuza ya UGHE mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturiye kaminuza ya Global Health Equity ikorera mu Karere ka Burera baremeza ko kuva yahagera yagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho yabo.

Ibi rero ni na byo bahurizaho na Raporo y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO) yashize iyi kaminuza mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye gahunda izwi nk'Icyerekezo 2030.

Kaminuza mpuzamahanga y'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose (University of Global Health Equity) iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y'Amajyaruguru yigisha amasomo y'ubuvuz,i iri muri kaminuza zashyizwe muri raporo ya UNESCO kubera umwihariko  ifite mu bumenyi buyitangirwamo, gutegura abanyamwuga no kuba i igira uruhare mu kuzamura imibereho y'abaturiye aho ikorera.

Imyigire igendanye n'icyerekezo ni yo itanga amahirwe atuma abiga muri iyi kaminuza bashobora gutanga umusanzu wabo mu guhindura aho bakorera.

Raporo ya UNESCO yakorewe mu bihugu 193 byo ku isi igaragaza uruhare rw'amashuri makuru na za kaminuza ku cyerekezo 2030 ku birebana n'intego z'iterambere rirambye (SDGs), ikaba ishima uruhare rw'iyi kaminuza ya UGHE.

Umwe mu bayishinze akaba no mu buyobozi bwayo Dr Paul Farmer avuga ko kuba irimo kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga bituruka ku musanzu ukomeye u Rwanda rutanga mu mikorere yayo.

Ati 'Ndatekereza ko UNESCO iri mu kuri! Hari indi kaminuza nk'iyi ku isi? Ntabwo irabaho, hari indi kaminuza muri Afurika nk'iyo? Ntiraza! Hari kaminuza nk'iyi mu bice by'icyaro muri muri Afurika? Oya! iyi kaminuza irihariye, kuba UNESCO yarishimiye imikorere yayo n'uruhare rwayo mu ishyirwa mu bikorwa intego z'iterambere rirambye ni ibintu nanjye byanshimishije byankoze ku mutima navuga ko iyi ari intsinzi ikomeye kuri kaminuza kuba ishimirwa muri ubwo buryo ariko nanone nkashimira igihugu cyatwemereye kubaka iyi kaminuza nziza n'ibi bitaro byiza kuri uyu musozi.'

Muri Mutarama, 2019 ni bwo iyi kaminuza mpuzamahanga y'ubuvuzi n'ubuzima kuri bose yatashywe ku mugaragaro. Ubu ifite abanyeshuri 156, kandi buri mwaka isohora abanyeshuri 24 baba barangije icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu buvuzi n'ubuzima.

RBA 

The post UNESCO yashyize Kaminuza ya UGHE mu zitanga ibisubizo mu ishyirwa mu bikorwa ry'intego z'iterambere rirambye appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/02/11/unesco-yashyize-kaminuza-ya-ughe-mu-zitanga-ibisubizo-mu-ishyirwa-mu-bikorwa-ryintego-ziterambere-rirambye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)