Unguka Bank yatangiye gutera imikindo 130 mu Mujyi wa Rubavu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni igikorwa cyatangijwe ku mugaragaro tariki 26 Gashyantare 2022, mu muganda ngarukakwezi witabiriwe n'abahagarariye Unguka Bank Plc, ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu, n'ubw'Umurenge wa Gisenyi, abahagarariye inzego z'umutekano n'abaturage.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc bwavuze ko bwateye inkunga icyo gikorwa mu gushyigikira gahunda yo gukomeza kurimbisha uyu mujyi no guharanira ko abawutuye n'abakiliya bayo by'umwihariko, bakomeza kuryoherwa n'amahumbezi ndetse n'umwuka mwiza.

Ubuyobozi bwa Unguka Bank Plc buvuga ko bwatekereje Umujyi wa Rubavu kubera ko uri mu mijyi igezweho mu kwakira ba mukerarugendo benshi b'imbere mu gihugu no hanze yacyo, ndetse hakaba hari n'abakiliya bayo benshi bitewe n'uko hari ishami rihamaze imyaka ikabakaba 15.

Ndagijimana Diane ushinzwe ibikorwa akaba n'umwe mu bakozi ba Unguka Bank Plc bitabiriye uwo muganda yavuze ko iki gikorwa bakibonamo inyungu nyinshi zitandukanye.

Ati 'Inyungu dutegereje ku iterwa ry'iyo mikindo ni uko iyo abantu bari mu kirere kimeze neza bagira ubuzima bwiza. Turimo gufasha na gahunda ya Leta yo kugira imijyi itoshye kuko Abanyarwanda bagomba kuba ahantu hari isuku, by'umwihariko n'abakiliya bacu bakaba ahari isuku.'

'Twahisemo umukindo kuko ari cyo giti kigaragaza isuku, kiba kigaragara neza; ubwo rero imijyi yacu igomba kuba isa neza, usanga n'aho biteye hose uhereye mu Mujyi wa Kigali haba hasa neza cyane.'

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'Abaturage, Ishimwe Pacifique, yashimye Unguka Bank ku bw'iki gikorwa cy'ingenzi gikozwe mu gihe uyu mujyi witegura kuzakira abashyitsi basaga 3.000 mu bazitabira Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma bo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza (CHOGM 2022).

Yavuze ko bahamya badashidikanya ko iyo mikindo itewe izarushaho gutuma Umujyi wa Rubavu urushaho gusa neza no kurangwa n'umwuka mwiza uturuka kuri ibyo biti bije bisanga n'ubundi busitani buherereye mu bice bitandukanye by'umujyi.

Ubuyobozi bw'Akarere bwanashimangiye ko Unguka Bank Plc ari cyo kigo cy'imari cya mbere mu Rwanda kigaragaje ubushake n'uruhare ntagereranywa mu gufasha ubuyobozi guharanira ko Umujyi wa Rubavu uba utoshye kandi ubereye ijisho.

Unguka Bank Plc yatangiye gukorera mu Rwanda guhera mu mwaka wa 2005, kuri ubu ikaba ifite amashami 14 mu turere icyenda tw'igihugu. Muri gahunda yayo y'imyaka itanu yo kuva 2021-2025, iyi banki y'ubucuruzi irateganya gufungura amashami mu bindi bice by'igihugu cyane cyane mu Ntara y'Iburasirazuba aho itarageza amashami yayo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unguka-bank-yatangiye-gutera-imikindo-130-mu-mujyi-wa-rubavu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)