UNICEF igiye kubaka ECD zigezweho muri Nyagatare na Gicumbi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ibikorwa bizubakwa na UNICEF Rwanda ifatanyije n'Ikigo IHS Rwanda gikora ibijyanye n'iminara binyuze mu masezerano y'ubufatanye impande zombi zasinye ku wa 16 Gashyantare 2022.

Muri izi ngo mbonezamikurire ebyiri zizubakwa muri Gicumbi na Nyagatare, rumwe ruzaba rufite ibyumba by'amashuri bibiri bigezweho, igikoni, n'ikizajya cyifashishwa mu kugaburira abana.

Ruzaba rufite kandi ubwiherero bw'abana, ibiro by'abashinzwe kwita ku bana, uruzitiro n'ikigega gifata amazi.

Buri cyumba cy'ishuri kandi kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abana barenga 40. Ni ukuvuga ko ECD imwe izajya yakira abana 80.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey, yashimiye IHS Rwanda yatekereje gutera inkunga ibikorwa byo kurera neza abana b'u Rwanda, ashimangira ko bizagira uruhare mu kugera ku ntego z'igihugu zo kugira abana bakuze neza.

Ati 'Kudashora imari mu bana mu myaka yabo ya mbere bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mahirwe y'ubuzima bw'ahazaza bwabo.'

Umuyobozi wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi, yavuze ko bishimiye gufatanya na UNICEF muri iki gikorwa kigamije kurerera u Rwanda.

Ati 'Uburezi bw'umwana ni ingirakamaro kuko bimuha ibyiza byo gutangiriraho ubuzima. Twiyemeje gushyigikira gahunda y'uburezi kuri bose n'iterambere ry'Ingo Mbonezamikurire z'Abana.'

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana ni cyo cyemeje Uturere twa Gicumbi na Nyagatare nk'utugomba kubakwamo izi ngo mbonezamikurire nyuma yo kugaragara ko zihakenewe cyane.

Ni uturere kandi dufite abana benshi ndetse n'ababyeyi babo bakaba ari abakora imirimo iciriritse n'ubushabitsi burimo gucuruza mu masoko ku buryo kuri bo ari ingorabahizi kwita ku bana babo.

Kugeza ubu UNICEF ifatanyije n'inzego zitandukanye imaze gufasha mu kubaka ECD mu turere 21 two hirya no hino mu gihugu.

UNICEF itanga inkunga z'amafaranga, ibikoresho n'ubumenyi bwihariye bwagenewe gushyiraho ibigo byagenwe bya ECD muri buri karere.

Ibi bigo bitanga ibikorwaremezo n'ibikikije umwana muto akeneye kugira ngo abashe gukuza ubushobozi n'ubuhanga baba bifitemo, kandi UNICEF inafasha gutanga amahugurwa ku bazajya bakora muri za ECD.

Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey, yavuze ko uburezi bw'umwana muto ari ingenzi kuko bumuha intangiriro nziza y'ubuzima
Umuyobozi wa UNICEF Rwanda, Julianna Lindsey n'Umuyobozi Mukuru wa IHS Rwanda, Kunle Iluyemi nyuma yo gusinyana amasezerano
UNICEF na IHS Rwanda bemeranyije gufatanya kubaka ECD ebyiri muri Nyagatare na Gicumbi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unicef-igiye-kubaka-ecd-zigezweho-muri-nyagatare-na-gicumbi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)