Urubyiruko rusaga 7000 rumaze kubona akazi mu mishinga yo gutunganya imihanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Gashyantare 2022 ubwo yatangizaga ku mugaragaro imishinga y'urubyiruko yo gufata neza imihanda y'ibitaka igamije kurufasha gushyira mu bikorwa ibyo rwize ruhereye iwabo kugira ngo rwiteze imbere.

Ni igikorwa yatangirijwe mu Karere ka Gisagara ariko kikaba cyabereye no mu turere twa Gakenke, Rwamagana na Nyabihu.

Yavuze ko ari umushinga watangiye mu 2019 ariko mu bihe bya Covid-19 ugenda buhoro bakaba bishimira ko wongeye kugira imbaraga aho kugeza ubu ubera mu turere 27 tw'igihugu.

Watekerejwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu hamwe n'abandi bafatanyabikorwa barebera hamwe uburyo bafasha urubyiruko kubyaza umusaruro ubumenyi rufite rugakora ibijyanye n'ibyo rwize bikarubyarira amafaranga.

Ati 'Hari ubumenyi bafite hari ibikorwa bikeneye gukorwa nk'iyi mihanda y'imigenderano mu cyaro hirya no hino ugasanga ntawe uyitunganya bategereje kampani zituruka hirya no hino kandi dufite abantu babyigiye.'

Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyete 153 ni rwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka zikaba zimaze guhabwa ibirometero 2.060 zigomba gutunganya neza kuva muri Nyakanga 2021 zitangiye imirimo.

Ati 'Izo sosiyete 153 zimaze guhanga imirimo 7.760 ku rubyiruko kandi na bo ubwabo abagera kuri 467 babonye imirimo ihoraho binyuze muri iyi gahunda izamara imyaka itatu.'

Yashimiye ikigega cy'ingwate, BDF ko cyafashije urwo rubyiruko kubona ibikoresho bitandukanye bifashisha mu gusana imihanda no kuyitunganya.

Minisitiri Mbabazi yabwiye urubyiruko ko Leta ibifuriza ibyiza bityo bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bahawe kugira ngo bazagire ejo hazaza heza ubwabo n'igihugu cyabo.

Ati 'Icyerekezo ni uko twifuza ko na nyuma y'igihe tutazongera kubona sosiyete z'amahanga ziza gukora imihanda iwacu kandi bahari baranabyigiye. Ni ukubyaza umusaruro amahirwe igihugu kibaha, kubigisha kubaha ubumenyi ariko no kubaha amahirwe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo bakora imihanda.'

Bamwe mu rubyiruko rukora mu mihanda yo mu Karere ka Gisagara bavuze ko bishimira amahirwe Leta y'u Rwanda yabahaye kandi biteguye kuyabyaza umusaruro.

Tuyisenge Jean Damascène ati 'Nta kazi twari dufite ariko uyu munsi turishimye kuko mwadufashije kubona akazi tukaba turi muri bamwe bagerageza gukirigita ifaranga.'

Yavuze ko mu Karere ka Gisagara bahakorera ari sosiyeti zirindwi zifite abakozi basaga 336 aho buri kwezi binjiza amafaranga asaga miliyoni 3 Frw abafasha guhemba abakozi no kugura ibikoresho bakoresha mu kazi.

Minisitiri Mbabazi ubwo yageraga mu Karere ka Gisagara kuri uyu wa Gatanu
Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka
Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi, yashimye ko urubyiruko rusaga 7,760 rumaze kubona akazi karwinjiriza amafaranga mu mishinga yo gutunganya no gufata neza imihanda y'igitaka
Urubyiruko rwibumbiye muri sosiyeti 153 nirwo rukora muri iyo gahunda yo gutunganya imihanda y'ibitaka

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rusaga-7000-rumaze-kubona-akazi-mu-mishinga-yo-gutunganya-imihanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)