Urubyiruko rwagaragaje impungenge z'abashobora kwiyahura kubera ibyo bavoma ku mbuga nkoranyambaga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi ngingo ijya gusa n'ibyagarutsweho mu mahugurwa yateguriwe urubyiruko ruhagarariye urundi mu turere 10 mu gihugu no muri za kaminuza zitandukanye mu Rwanda, ku bijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe.

Ni amahugurwa yari agamije gusobanurira uru rubyiruko ku buzima bwo mu mutwe no ku ndwara zo mu mutwe, uko umuntu yavugana n'ufite ikibazo cyo mu mutwe hagamijwe kumufasha n'ubufasha bw'ibanze ku muntu wagize ikibazo cyo mu mutwe.

Abayitabiriye basobanuriwe agahinda nyongobezabugingo (depression), ihungabana n'ibindi bigira ingaruka mbi zishobora gutuma umuntu afata icyemezo cyo kwiyahura.

Bamwe muri uru rubyiruko ariko mu byo batunze agatoki byugarije ubuzima bwo mu mutwe bwa bagenzi babo ndetse bishobora gutuma hari abiyahura harimo ibyo rubona ku mbuga nkoranyambaga. Batanze urugero rw'umuntu ushobora kuba ageze mu myaka 25 irenga nta kazi gahamye afite cyangwa yaba anagafite kakaba kamuhemba intica ntikize, atihagije mu bintu byose akeneye n'ibindi.

Muri ibyo biganiro bagaragaje ko umuntu nk'uwo iyo agiye ku mbuga nkoranyambaga akabona bagenzi be bangana babayeho neza, bubatse ingo ndetse baratunze baratunganiwe mu gihe wa wundi yicira isazi mu jisho, bishobora kumugwa nabi.

Aha aba basore n'inkumi bahabwaga amahugurwa bavuze ko hari ababibona gutya bagatangira kugira igitutu ndetse bamwe bagatangira kugira ibibazo byanatuma bumva ubuzima bubabihiye kugeza aho bafata icyemezo cyo kwiyambura ubuzima.

Uretse ibyo kandi bagaragaje ko umuntu ashobora gushyira ikintu kuri izi mbuga atabona 'likes' nabyo bikaba byamutera ikibazo gikomeye kubera kubona abandi bazibona zitubutse.

Mugwaneza Ornella wiga ibijyanye n'Imitekerereze n'imyitwarire muri kaminuza, yavuze ko uretse ibi n'umuntu ashobora kubona abantu bagize urwenya ikintu cyakabaye kitagirwa rwo akaba yakwiyahura.

Ati 'Ikindi umuntu ashobora gushyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga bikagira ingaruka kuri mugenzi we kandi ntabimenye ko ariwe byaturutseho. Umuntu ashobora kuba afite 'depression' yabona umuntu wiyahuye bikagirwa urwenya ku mbuga nkoranyambaga bigatuma afata wa mwanzuro wo kubishyira mu bikorwa. Kwiyahura ntabwo byandura ariko umuntu ufite icyo kibazo ashobora kubona byagizwe urwenya na we akabikora.'

Ku kibazo cy'imbuga nkoranyambaga hari n'uwatanze urugero rw'umukobwa wari umurokore, akabona umuntu w'icyamamare yishimira isabukuru yikingiranye ari kunywa itabi n'inzoga na we ku isabukuru ye iwabo bakamubura ari ibyo yigiriyemo.

Ati 'Hari ubuzima bwo ku mbuga nkoranyambaga n'ubusanzwe ariko abantu ntibazi kubitandukanya. Hari umwana w'umukobwa nzi yabonye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ngira ngo byari byashyizweho n'icyamamare kivuga ko umuntu akwiriye kwizihiza isabukuru yitekerezaho. Icyo gihe icyo cyamamare cyavugaga ko umuntu akwiriye kuyizihiza ajya kure y'abandi agakuraho telefoni ubundi, akabikora ari kunywa inzoga n'itabi.'

'Ntabwo yari asanzwe anywa inzoga ndetse yari asanzwe ari umurokore ariko byarangiye abikoze. Yakuyeho telefoni iwabo bamara iminsi baramubuze. Baje gukurikirana telefoni ye bamusanga muri hoteli yikingiranye anywa itabi n'inzoga.'

Aya mahugurwa yateguwe n'Umuryango w'Abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG) ku bufatanye n'Urwego rw'Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), Imbuto Foundation, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

Urubyiruko rwagaragaje uko imbuga nkoranyambaga zisigaye zirwangiza kugeza aho bamwe bashobora kwiyahura



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwagaragaje-impungenge-z-abashobora-kwiyahura-kubera-ibyo-bavoma-ku

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)