Ubwo hasomwaga icyemezo cy'urukiko rwa Gisirikare ku rubanza ruregwamo abahoze ari abarwanyi ba P5 na Rud Urunana 38 bahamijwe ibyaha birimo iterabwoba, kugirara nabi ubutegetsi buriho n'ubwinjiracyaha mu kugirira nabi ubutegetsi buriho no kujya mu mutwe w'ingabo zitemewe, hagaragajwe ko indishyi zari zasabwe ari nyinshi bityo ziragabanywa.
Biturutse ku bikorwa by'iterabwoba bishingiye ku gitero cyagabwe mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, Musanze n'uwa Nyange mu 2019 n'abahoze muri Rud Urunana, abagizweho ingaruka nacyo baregeye indishyi muri uru rubanza.
Muri iki gitero abaturage 15 bahasize ubuzima, abandi barakomereka. Imitungo y'abo yarasahuwe indi irangizwa mu rwego rwo gutera abaturage ubwoba.
Abahagarariye abaregera indishyi ari bo Me Ndayambaje Gilbert, Umulisa na Mukashema Alice bari basabye ko abo bahagarariye bahabwa indishyi zisaga miliyoni 100 Frw kubera ko bamwe bakuriyemo ubumuga ku buryo ntacyo bazimarira, abapfushije ababo n'abasahuriwe imitungo.
Ku ruhande rw'abahoze muri P5 bari bagaragaje ko batazabazwa indishyi z'akababaro kubera ko batigeze bagera ku butaka bw'u Rwanda ahabereye icyaha mu gihe abandi bari baragejejwe mu maboko ya Leta y'u Rwanda na mbere y'uko icyo gitero kigabwa.
Ubushinjacyaha bwo bwari bwagaragaje ko abaregwa bose muri uru rubanza bazafatanya kwishyura indishyi ziregerwa muri uru rubanza cyane ko kuba abahoze muri P5 batarahageze bitabaye ku bushake bwabo.
Urukiko rwategetse ko abahoze muri Rud Urunana ari bo bazafatanya kwishyura indishyi z'akababaro ziregerwa muri uru rubanza kuko aribo bakoze icyaha. Indishyi zingana na miliyoni 39 Frw nizo urukiko rwemeje.
Uko indishyi zizatangwa
Urukiko rushingiye ku bushishozi bwarwo bwasanze indishyi zasabwe mu rubanza ari nyinshi hanashingiwe ku bushobozi bw'abaregwa, bityo rutegeka ko zigomba kugabanywa.
Urukiko rwategetse ko uwakomerekejwe cyane ku buryo nta kintu yazimarira yagenerwa indishyi zingana na miliyoni 5 Frw, abakomerekejwe byoroheje bakagenerwa miliyoni 2 Frw.
Madarasi Simon yagenewe miliyoni 5 Frw kuko yatewe ubumuga budakira, Mutezinka agenewe miliyoni 12 Frw mu gihe yari yasabiwe miliyoni 50 Frw, Nyiramafurebo yagenewe miliyoni 5 Frw kubera umwana we wishwe naho ku birebana abana b'impfubyi yasigaranye yagenewe miliyoni 2 Frw zose ziba miliyoni zirindwi aho kuba 30 Frw.
Niyonshuti Isaac yagenewe miliyoni 2 Frw, Hategekimana Elias agenerwa miliyoni 2 Frw kubera ko bakomerekejwe, Nshimiyimana Emmanuel yahawe miliyoni 2 Frw aho kuba 10 Frw yifuzaga.
Nyirabasasa Marie yagenewe miliyoni 2 Frw, Jacques agenerwa miliyoni 2 Frw, Munyamasizi yagenewe miliyoni 2 naho Munyankindi Ntampamvu yagenewe miliyoni 2 Frw aho kuba enye.
Abagomba kuzishyura ni Kabayija Selemani, Nzabonimpa, Hakizimana Juvenal Habumukiza Theoneste, Ntigurirwa Jean Damascene na Ndayisaba Alexis na Humura Emmanuel bahamijwe ibyaha n'urukiko.