USAID yahaye u Rwanda miliyari 15Frw azateza imbere ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byoherezwa hanze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 17 Gashyantare 2022, USAID na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi (MINAGRI), batangije iyi gahunda yiswe 'Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko', ikaba yitezweho kunganira igishoro cya miliyoni 300 z'Amadolari, Leta y'u Rwanda n'abafatanyabikorwa bashoye mu guteza imbere ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

Abagenerwabikorwa b'iyi gahunda bakaba ari abashoramari bato n'abaciriritse mu buhinzi n'ubworozi, mu bucuruzi no mu gutunganya umusaruro wa kawa, icyayi, imboga n'imbuto ndetse n'ibikomoka ku matungo birimo ibikorwa mu mata no mu mpu.

USAID ivuga ko iyi gahunda ya Feed the Future igamije kurwanya inzara ku isi, yitezweho kuzamura ubukungu bw'u Rwanda n'imibereho y'ingo z'Abanyarwanda zirenga ibihumbi 127, mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere, hashingiwe ku kudaheza ibyiciro byihariye by'abaturage (nk'abagore, urubyiruko n'abafite ubumuga).

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin atangiza umushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko
Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin atangiza umushinga Feed the Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko

Ubwo yatangizaga iyi gahunda, Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin yagize ati "Intego y'iki gikorwa ni ukongera umusaruro w'ibyoherezwa hanze bikomoka ku buhinzi n'ubworozi, byibura ku rugero rwa 12% buri mwaka ku rwego rw'Igihugu".

Kamin avuga ko umusaruro (amafaranga) w'ingo nibura ibihumbi 127 mu Rwanda, na wo ugomba kwikuba inshuro zirenga ebyiri, kuko uziyongera ku rugero rubarirwa hagati ya 50%-75%.

Ibigo n'inganda 500 bigize uruhererekane nyongeragaciro rw'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi na byo bigomba kuzahabwa ku nkunga yatanzwe na USAID, mu rwego rwo kongerera agaciro uwo musaruro kugera ku rugero rungana na 168%.

Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI
Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI

Umunyamabanga wa Leta muri MINAGRI, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, ashimangira ko hazabaho ubufatanye bw'inzego za Leta, abikorera n'imiryango ya Sosiyete Sivile mu gushyira mu bikorwa gahunda ya Feed the Future Kungahara Wagura Amasoko.

Dr Ngabitsinze yakomeje agira ati "Isoko, bisobanura gushyira hamwe kw'ibikorwa byose by'abatanga umusaruro, abawukenera, abacuruzi n'abanyenganda, kandi bose bakabona ibyakozwe ku giciro cyiza n'ubwo kitanyuze buri wese, ariko hakabaho kugabanya icyuho cy'ubusumbane hagati y'abakennye n'abakize, abo bakennye bariho kuko hari abandi benshi bakize".

Abacuruzi b'ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n'ubworozi bavuga ko bamaze kumenyana n'amasoko yo hanze y'Igihugu ku migabane yose, aho bashobora gushora umusaruro w'ibikomoka mu Rwanda uko uzajya wiyongera buri mwaka.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/usaid-yahaye-u-rwanda-miliyari-15frw-azateza-imbere-ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byoherezwa-hanze

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)