Utavuga rumwe na Leta ya Uganda byavuzwe ko ari mu Rwanda byemejwe ko ari mu Budage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamategeko we Eron Kiiza yatangaje ko Kakwenza Rukirabashaija yageze mu Budage kuri uyu wa Kabiri.

Uyu mwanditsi yahunze igihugu cye nyuma yo kurekurwa by'agateganyo ku byaha yari akurikiranyweho, birimo gutuka Perezida Yoweri Museveni n'umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Yari amaze iminsi asaba urukiko kumwemerera agasohoka mu gihugu kujya kwivuza ingaruka yatewe n'iyicarubozo yakorewe ubwo yari afunzwe, icyakora urukiko rwari rwaramwimye pasiporo ye.

Rukirabashaija yafashwe mu Ukuboza umwaka ushize ashinjwa kuvuga ko umuhungu wa perezida Museveni 'abyibushye cyane'.

Nyuma y'uko bitangajwe ko yahunze igihugu,inkuru zakomeje kugenda zicicikana ku mbuga nkoranyambaga ko yerekeje mu Rwanda.

Umwunganira mu mategeko Me Eroni Kiiza yabihamirije ikinyamakuru Nile Post cyo muri Uganda ko yahunze igihugu ndetse ari mu Rwanda mu gihe ari gushaka uko yakwerekeza ku Umugabane w'Uburayi.

Mu byatumye uyu Kakwenza Rukirabashaija ahunga, harimo ngo ko mu kwezi gushize yanditse amagambo ku mbuga nkoranyambaga ze ko akeneye ko Perezida Museveni n'Umuhungu we Gen. Muhoozi bamuha ibyangombwa bye by'inzira akajya kwivuza hanze kuko yari yakorewe iyica rubozo n'inzego z'umutekano wo muri iki gihugu.

Ibi ngo bimaze kwanga nibwo uyu Kakwenza yaje gushaka "Inzira zose zishoboka" aho yaje guca inzira y'ubutaka akagera mu Rwanda nk'uko umwunganizi we mu mategeko yabitangarije iki kinyamakuru.

Iyi nkuru imaze kuba kimomo nibwo umuhungu wa Perezida Museveni Gen. Muhoozi Kainerugaba yaje kujya ku rukuta rwe rwa twitter yemeza ko uyu Kakwenza wahunze atamuzi ndetse ko n'ibyo gukorerwa iyicarubozo atigeze abimenya.

Ati" Ntago nzi uyu mwana w'umuhungu uwariwe bavuga ko yakubiswe. Sinigeze mumenya na rimwe kugeza ubwo itangazamakuru ritangiye kumuvugaho, sinigeze mpura nawe cyangwa ngo muvugishe kandi nta n'igitekerezo mfite cyo kubikora."

Yakomeje avuga ko izi nkuru z'uko yahunze kandi akaba ari mu Rwanda yazibonye agahamagara Perezida Paul Kagame ngo abimubaze, undi akamusubiza ko ntawe uri mu Rwanda. Ati :" Navuganye na Perezida Paul Kagame ambwira ko ntawe uri mu Rwanda".



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Utavuga-rumwe-na-Leta-ya-Uganda-byavuzwe-ko-ari-mu-Rwanda-byemejwe-ko-ari-mu-Budage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)