Utavugarumwe n'ubutegetsi bwa Museveni yahungiye mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Eron Kiiza, umunyamategeko wa wa Kakwenza Rukirabashaija, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko uwo mwanditsi yahunze igihugu kuri uyu wa gatatu, nyuma y'imisi ibiri ubutabera bwaranze kumusubiza Pasiporo ye.

Kiiza yavuze ko uwo aburanira yageze mu Rwanda kandi ko arimo ageragereza kujya i Burayi gufata igihemo yahawe nyuma yo kwandika igitabo yise The Greedy Barbarian kigaruka kuri ruswa ikibaje mu butegetsi bwa Perezida Museveni.

Kakwenza yari yasabye urukiko kumuha Pasiporo ye kugira ngo ajye mu Budage kwakira igihemo yahawe n'Ishyirahamwe mpuzamahanga ry'abanditsi PEN International, no kwivuza inyuma yo gukorerwa iyica rubozo igihe yari afunzwe n'igisirikare. Avoka we yavuze ko Kakwenza yabonye ko nta yandi mahitamwo yari asigaranye atari uguhunga igihugu.

Kakwenza yafashwe mu kwezi kwa cumi na kabiri 2021 afungirwa muri gereza ya gisirikare ibyumweru bibiri mbere yo kwimurirwa muri Gereza ya Leta .Yaje kurekurwa mu kwezi gushize atanze ingwate ariko yari agikurikiranwaho icyaha cyo gutuka Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Benshi bemeza ko Lt. Jenerali Muhoozi Kainerugaba ashobora kuziyamamariza kuyobora Uganda mu matora yo mu 2026 mu rwego rwo gusimbura se watangiye kuyobora iki gihugu mu 1986.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Utavugarumwe-n-ubutegetsi-bwa-Museveni-yahungiye-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)