- Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko badakwiye kwemerera uwabatamika ibibakura mu murongo
Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, ubwo yatangizaga ukwezi k'Umuco mu mashuri, igikorwa cyabereye mu Rwunge rw'Amashuri ya Kampanga, ishuri riherereye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.
Minisitiri Bamporiki agaruka ku byo urubyiruko rusabwa kwitaho, yagize ati: 'U Rwanda ubundi ni umushinga w'abakurambere bacu, baharaniye ko ruba igihugu cy'igihangange, kandi gifite icyerekezo gihamye. Ni urugendo rwatangiye kuva na cyera, kandi rugikomeza; gusa rusaba kuba abana b'Abanyarwanda baba badafite ibyo batamiye bibakura mu murongo, nk'intekerezo zidafututse, ibiyobyabwenge n'ibindi bibatesha umurongo'.
- Minisitiri Bamporiki yabwiye urubyiruko ko uwatamiye u Rwanda adatatira umuco cyangwa ngo awangize
Ati 'Umwana w'Umunyarwanda witandukanyije nabyo, akamara gusobanukirwa ko ari we ngabo irwanira u Rwanda, ko ari we maboko yarwo kandi ari na we uzakiragwa, akageza ubwo yusa ikivi abakurambere barwo batangiye, uwo ni we u Rwanda rw'ubu n'ahazaza rukeneye'.
Minisitiri Bamporiki, yongeraho ko ari ngombwa ko urubyiruko rurushaho gusobanukirwa byimbitse akamaro k'umuco, kugira ngo bizabafashe guha agaciro inkomoko y' igihugu aho kiri ubu, aho kigana n'icyo bategerejweho, kugira ngo gikomereze mu murongo cyihaye.
- Abana b'abanyeshuri bishimiye ko bagiye kurushaho kumenya umuco nyarwanda
Ni urugamba abarezi basabwa kugiramo uruhare rufatika, kugira ngo izo ndangagaciro z'umuco nyarwanda zishinge imizi mu bana b'abanyeshuri.
Agira ati 'Dusaba abarezi ko mu masomo yose batanga, bajya babanza gusasira indangagaciro z'u Rwanda, bakabwira abana amateka y'u Rwanda, bakabigisha umuco na za kirazira, bakabimenya kugira ngo banabone aho bahera babiha agaciro, ari cyo nakwita 'Gutamikwa u Rwanda'. Abo bana nibamara gutamira u Rwanda, bazarushaho kumva icyo rubategerejeho, bityo n'ibindi byose nk'amasomo yabo ya buri munsi bazarenzaho, bizemera'.
Abanyeshuri baganiriye na Kigali Today, basanga gahunda yo kurushaho gusobanurirwa umuco, bagiye kuyubakiraho, ikababera impamba izabarinda kwijandika mu bikorwa byatuma batakaza indangaciro z'Umunyarwanda ukwiriye.
- REB yemeza ko imfashanyigisho zo kwigisha umuco mu mashuri zateguwe
Iradukunda Lambert, wiga mu mwaka wa gatandatu w'amashuri yisumbuye, yagize ati 'Kuba tugiye kujya twigishwa byiimbitse amasomo ajyanye n'umuco wacu, bizadufasha kumenya imyitwarire dukwiye kureka n'iyo twakomeza, kugira ngo tube Abanyarwanda nyabo igihugu gikeneye. Tuzabikora twihesha agaciro, dukunda igihugu kandi tugikorera'.
Biteganyijwe ko mu mashuri yo mu gihugu hose, mbere y'uko umwarimu atanga isomo, azajya abanza gufata umwanya aganirize abanyesuri ibijyanye n'indangagaciro z'umuco nyarwanda.
- Iyi gahunda yatangirijwe mu Rwunge rw'Amashuri ya Kampanga mu Karere ka Musanze
Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB), ahamya ko bizanatuma ibipimo by'ireme ry'uburezi birushaho kuzamuka.
Yagize ati 'Ni byiza ko tubona abana b'abanyeshuri barangiza amasomo bafite umuco, bazi kandi basobanukiwe neza ururimi rwabo, bunze ubumwe mu ntumbero yo gukunda igihugu no kugiteza imbere. Iyi gahunda yo kwigisha umuco mu mashuri, izakorwa mu buryo buhoraho; ndetse hari imfashanyigisho zateguwe abarimu bazajya bakoresha, ku buryo twizeye umusaruro ufatika w'ireme ry'uburezi, rishingiye ku kuba umuco wimakajwe'.
Gahunda y'ukwezi kwahariwe umuco mu mashuri, yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco na Minisiteri y'Uburezi. Ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Umuco dusangiye uraturanga, ururimi rwacu rukaduhuza'.