Wari uzi ko atari ngombwa guhata karoti? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Karoti zokeje zitabanje guhatwa
Karoti zokeje zitabanje guhatwa

Icyo ugomba gukora mbere yo kuziteka cyangwa kuzihekenya ari mbisi, ni ukuzisukura bihagije ukamaraho ibitaka n'undi mwanda zishobora kuba zifite. Karoti zidahase ntacyo zitwara kandi zigumana n'uburyohe bwazo.

Impamvu nyamukuru ituma abantu benshi bahata karoti, ni ukubera ko igihu cyazo kijya kurura. Ikindi kandi usanga zitabereye ijisho iyo ziri hamwe n'izindi mboga, cyane cyane iyo ziteguwe muri salade.

Dore uburyo butanu ushobora gutegura karoti utabanje kuzihata

1. Igihe zitogoshejwe hamwe n'izindi mboga zikabikwa (stock)

Abantu bakunze guhata karoti igihe bagiye kuzitogosanya n'izindi mboga, kugira ngo zijye zitegurwamo isupu mu yindi minsi (ni byo bita stock). Nta mpamvu rero yo kuzihata igihe ugiye kuzitegura muri ubwo buryo kandi iyo zamaze gutogota, igihu cyazo cyorohana nazo ntumenye ko zidahase, kandi intungamubiri zikagumamo uko zakabaye.

Si ngombwa guhata karoti
Si ngombwa guhata karoti

2. Igihe ugiye kuzikoramo umutobe

Niba wifuza umutobe wa karoti, nta kabuza uzakenera kuzibonamo intungamubiri zose zibitsemo haba imbere n'inyuma mu gihu cyazo. Icyo usabwa nk'ibisanzwe ni ukuzoza neza ukazimaraho umwanda n'utwoya (imizi mito) zivana mu murima.

3. Igihe ugiye kuzitegura ziharuye (carrot purée)

Waba ugiye gutegura isupu cyangwa karoti zonyine zitetse zabanje guharurwa (carrot purée), iyo zitabanje guhatwa ni bwo zivamo isupu na purée bimeze neza.

4. Igihe zivanze n'izindi mboga mu nyama

Iyo karoti zivanze n'inyama mu ruvange rw'imboga zitandukanye harimo n'isosi, nta mpamvu yo kwigora uzihata. Icyo usabwa ni ukubanza kuzivanaho umwanda n'imizi, ukazikatamo ibice bice wifuza mbere yo guteka.

5. Iyo zigiye kuribwa zokeje

Niba ushaka karoti zokeje mu ifuru, ntabwo uzirirwa uta umwanya wawe ngo ugiye kumva uko igihu cy'inyuma kimeze, kuko icyo uzaba ukurikiye ni uburyohe bwazo iyo zokeje, n'intungamubiri ziba zagumye imbere y'igihu.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/wari-uzi-ko-atari-ngombwa-guhata-karoti

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)