Inkuru ikomeye yaturutse muri Tanzaniya igakwira hirya no hino ku isi ni iy'umugabo witwa Darius Makambako wareze umuturanyi we yahaye akazi ko gutera inda umugore we w'imyaka 28, Precious ngo babyare umwana ariko nawe bikamunanira.
Nk'uko iyinkuru ibigaragaza, uyu mugabo Darius yagiye kwa muganga bamubwira ko atabasha gutera inda ariyo mpamvu we n'umugore we batabyaye nyuma yo gushyingiranwa.
Umugabo yahise ajya ku gitutu cy'umugore we wamubwiraga ko ashaka kubyara umwana,bituma aha akazi umuturanyi we akaba n'inshuti ye Evans Mastano,ko gutera inda umugore we.
Evans yari asanzwe afite umugore n'abakobwa babiri beza ndetse byari byitezwe ko atera inda uyu mugore.
Mu 2016,Bwana Makambako yishyuye Mastano miliyoni 2 z'amashiringi ya Tanzaniya kugira ngo ajye araza kuryamana n'umugore we nibura gatatu mu cyumweru, mu gihe cy'amezi 10 yikurikiranya.
Evans yakoze akazi nkuko abisabwa ndetse aryamana n'uyu mugore wa mugenzi we inshuro 75 zose, ariko gutera inda madamu Precious biramunanira.
Madamu Precious wari umuforomo ku ivuriro ryigenga, yari yafashe icyemezo cyo gufata ikiruhuko cy'amezi atatu (kuva muri Werurwe kugeza muri Kamena 2016), kugira ngo aryamane n'inshuti magara y'umugabo we akaba n'umuturanyi,kenshi gashoboka amutere inda.
Uyu mugore wakoraga ibishoboka byose ngo abone umwana we wa mbere,yatengushywe nuko uyu mugabo nawe yananiwe kumutera inda, nubwo birirwanaga mu buriri batera akabariro igihe kinini.
Hashize amezi 10 Precious yarananiwe gusama amezi, Makambako yananiwe kubyumva niko gusaba ko iyi nshuti ye bajyana kwa muganga bakareba niba hari ikibazo ifite.
Muri Mutarama 2017,ibi byarakozwe umuganga avuga ko Evans Mastano nawe yari ingumba bitungura benshi cyane ko yari azi ko yabyaranye abana 2 b'abakobwa n'umugore we.
Icyakora ngo nubwo benshi batunguye,umugore wa Evans we yari abizi ko umugabo we atabyara ahubwo yamuciye inyuma abyarana n'umugabo wundi abana 2 abitirira umugabo we Evans.
Umugore wa Evans yamubwiye ko atari se w'ukuri w'abana be bombi, ahubwo mubyara we Edward ariwe babyaranye.
Angela yabwiye Dar-es-Salaam Today News ati: "Niyemeje kuryamana rwihishwa na mubyara we aba bana bombi, nyuma yo kubona ko umugabo wanjye adashobora kuntera inda imyaka ibiri."
Amakuru avuga ko kugeza n'ubu, Makamboko arega Evans kutubahiriza amasezerano bagiranye bityo agomba kumwishyura amafaranga ye,mu gihe Evans we yabwiye urukiko ko atazigera amusubiza kariya kayabo kuko atigeze yemeza ko azatera uriya mugore we inda ahubwo ko yamwijeje ko azatanga ibyo afite byose akamutera inda.