Yasyewe n'imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo gukoramo isuku atita ahinduka ibikatsi – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Rusigariye Janvier yapfuye yishwe n'imashini isya ibisheke ubwo yari agiyemo kuyikorera isuku.

Ibi byabereye mu ruganda rw'isukari rwa Kabuye aho uyu mugabo yakoreraga imirimo ye ya buri munsi. Umuyobozi w'uru ruganda yemeje amakuru y'urwo rupfu rw'umukozi wabo, aho yavuze ko uyu mugabo yagiye muri iyo mashini agiyemo gukoramo isuku gusa ngo yaje gusiga hanze imfunguzo zatsa iyi mashini, ubwo yari akiri muri iyo mashini, imashini yaje kwakwa akirimo birangira na we imusyeye.

Umugore wa Nyakwigendera avuga ko yamenye uru rupfu rw'umugabo we agahita aza kureba uko byagenze. Uyu mugore maze avuga ko uyu mugabo we amasigiye abana bane bakiri bato, akaba ari naho ahera asaba uru ruganda kumuha ubufasha.

Umuyobozi w'uruganda yabwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugore agiye gushakirwa ubufasha, aho avuga ko uyu mugabo yari afite ubwishingizi mu kazi ndetse akaba yari amaze imyaka 5 mu kazi. Asoza avuga ko hagiye kwitabazwa amategeko barebe icyo bafasha uwo mugore.

Nyuma y'urupfu rw'uwo mugabo, inzego zishinwe iperereza zahise zitangira iperereza ngo harebwe intandaro y'urwo rupfu, aho bivugwa ko haba hari umuntu wakije iyo mashini ariko ngo ayatsa atazi ko harimo umuntu.



Source : https://yegob.rw/yasyewe-nimashini-isya-ibisheke-ubwo-yari-agiyemo-gukoramo-isuku-atita-ahinduka-ibikatsi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)