Abagore bafunzwe bahawe impanuro na DCG Rose Muhisoni - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabigarutseho ku wa 8 Werurwe 2022, ubwo yari yifatanyije n'abakozi, imfungwa n'abagororwa bo muri Gereza y'Abagore ya Nyamagabe mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore.

Gereza y'Abagore ya Nyamagabe igororerwamo abakobwa n'abagore 1446.

Bahabwa inyigisho n'ibiganiro bibafasha guhindura imyumvire no kugororoka kugira ngo bazabashe gusubira mu muryango bafite imyitwarire myiza.

Bigishwa amasomo ajyanye n'ubumenyi ngiro, harimo gukora imitako, ibiseke, ubugeni, gukora imisatsi, ubudozi, gushushanya n'ibindi.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe, SSP Ndwanyi Marie Grace yavuze nk'uko insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ibivuga, kuri iyi gereza hakoreshwa uburyo butangiza ibidukikije.

Ati 'Uruhare rwabo rugaragazwa n'uko kugeza ubu kuri gereza ya Nyamagabe, icanisha biogaz na briquette mu gutunganya amafunguro y'imfungwa n'abagororwa mu rwego rwo kwirinda kwangiza ibidukikije.'

Yakomeje agira ati 'Tuzakomeza gutekereza igikorwa icyo ari cyo cyose cyafasha mu kurushaho kubungabunga ibidukikije hagamijwe guhangana n'imihindagurikire y'ibihe ku bacungagereza ndetse no ku mfungwa n'Abagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe.'

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni yavuze ko abagore bafunzwe bigishwa imyuga itandukanye kugira ngo nibagera hanze batazasigara inyuma muri gahunda abandi Banyarwanda bagezeho.

Yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore ari umwanya uru rwego ruha agaciro cyane kugira ngo abagore bafunzwe batekereze kuri byinshi byangirika iyo bagonganye n'amategeko bagafungwa.

Ati 'Ni umwanya RCS iha agaciro kugira ngo umugore ufunzwe, bimubere umwanya wo kongera gutekereza ku ngaruka z'iterambere ry'umuryango, iyo muvuye mu rugo hari byinshi byangirika harimo n'uburere bw'abana muba mwasize inyuma.'

Yakomeje agira ati 'Nkaba mbasaba ko mwakwita ku nyigisho zose muhabwa muri gereza zirebana no kugorora kugira ngo muzabe Abanyarwandakazi birinda insubiracyaha.'

DCG Muhisoni yavuze ko abenshi bagororerwa muri iyi gereza ya Nyamagabe ari abagore bakiri bato cyangwa abakobwa bakiri urubyiruko, ari nayo mpamvu baba bakwiye gutekereza ku hazaza habo.

Ati 'Gahunda za Leta zihari ni izidusaba kugira ngo tuzikurikirane, namwe rubyiruko, hari byinshi biri imbere yanyu byiza bisaba ko mwakurikirana ariko mukazabikurikirana mudasubira icyaha. Nimugera hanze turabasaba kuzakurikirana gahunda zose nziza igihugu cyacu cyaduteganyirije.'

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Uwamariya Agnes yasabye abagore bafunzwe ko mu gihe bazaba bamaze kugororwa basubiye mu miryango kuzarangwa n'imigenzereze myiza ijyanye n'amasomo bahawe.

Ati 'Turagira ngo kandi igihe muzaba mumaze kugororwa, aho muzajya hirya no hino mu miryango yanyu muzarangwe no kubaka umuryango utekanye.'

Mu biroro byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore kuri Gereza y'Abagore ya Nyamagabe kandi hatewe ibiti mu rwego rwo gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti 'Uburinganire n'Ubwuzuzanye mu mihindagurikire y'ibihe'.

Abakobwa n'abagore bafunzwe bibukijwe ko iyo bavuye mu miryango hari byinshi byangirika
Abayobozi batandukanye bifatanyije n'abafungiye muri Gereza y'Abagore ya Nyamagabe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Abagore
Hatewe ibiti bigamije kurengera ibidukikije
Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, DCG Rose Muhisoni, yafatanyije n'imfungwa n'abagororwa bo muri Gereza ya Nyamagabe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagore-bafunzwe-bahawe-impanuro-na-dcg-rose-muhisoni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)