Abagore bakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro hari ibibazo bafite bifuza ko byakemuka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 12 irashize Uwamahoro Grace ahisemo gushora imari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, uyu mugore unayobora iyi sosiyete avuga ko kuyitangiza byaturutse ku cyizere n'umuhate abagore bakomeje kugira cyane cyane mu rwego rw'ishoramari.

Mu karere ka Muhanga iyi sosiyete iyoborwa na Grace Uwamahoro ihafite abakozi 90 barimo 32 n'abagore, mu gihe habarurwa abakozi bose hamwe 280 bari hirya no hino mu turere iyi sosiyete ikoreramo.

Mu Rwanda hamaze gutangizwa ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, umuyobozi w'iri huriro ashimangira ko iri huriro rizagira Uruhare rukomeye mu gukora ubuvugizi ku bagore bari mu bucukuzi.

Mu Rwanda habarurwa abari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bagera mu bihumbi 45 aho 11.7  ari Abagore.

Umuyobozi w'ihuriro ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro, Kalima Jean Malik asobanura ko kugira umwihariko w'ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bifite kinini bivuze ku bagore bifuza kwinjira muri uyu mwuga.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe usaba ibihugu binyamuryango kugira ihuriro ry'abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

Umuyobozi mukuru w'ikigo gishinzwe guteza imbere ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagore n'abagabo, Rose Rwabuhihi agaragaza intambwe imaze guterwa mu kuzamura abagore n'ubwo ngo ingingo yo kubongerera ubumenyi.

Cyokora ku rundi ruhande, abagore bari mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro bifuza ko ihuriro ryagiyeho ryakora uko rishoboboye rikegera abagore bari muri uyu mwuga kugira ngo bamenye ibibazo bafite bakabikorera ubuvugizi.

Muri rusange imibare igaragaza ko 40% by'umusaruro w'amabuye y'agaciro na kariyeri ari wo ubasha gutunganywa, bivuze ko uru rwego rukeneye gukorwa kinyamwuga kugirango umusaruro urukomokaho urusheho kwiyongera dore ko ruza ku mwanya wa 2 mu byunjiriza igihugu amadovize.

@RBA

The post Abagore bakora umwuga wo gucukura amabuye y'agaciro hari ibibazo bafite bifuza ko byakemuka appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/03/27/abagore-bakora-umwuga-wo-gucukura-amabuye-yagaciro-hari-ibibazo-bafite-bifuza-ko-byakemuka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)