Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda bakoze ikizamini cyanditse (Amafoto) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 7 Werurwe 2022, abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda bakoze ikizamini cyanditse ndetse bagomba no gukora ikizamini cy'ibazwa mu magambo mu minsi iri imbere, ibizavamo bikabongerera amanota muri iri rushanwa.

Ikizamini cyanditse cyari kigamije kureba ubumenyi bafite kuri gahunda za Guverinoma, intego n'icyerekezo cy'irushanwa rya Miss Rwanda ndetse n'akamaro kabo nka ba Nyampinga mu muryango nyarwanda.

Babajijwe ikibazo kimwe, basabwaga gusobanura igisubizo cyabo mu buryo burambuye. Ni ikibazo cyari giteye muri ubu buryo: 'Sobanura uruhare rwa Miss Rwanda mu iterambere ry'Igihugu (mu Rwanda no mu Mahanga).'

Iki kizamini cyanditse cyari kiyobowe na Teddy Kaberuka, Impuguke n'Umusesenguzi mu by'Ubukungu. Yavuze ko iri suzuma rifasha mu kumenya ubushobozi bw'aba bakobwa bahataniye ikamba.

Ati 'Gukoresha isuzuma ryanditse ba Nyampinga ni ugusuzuma ubumenyi bw'Abakobwa mu kwandika no kugaragaza ibitekerezo byabo mu nyandiko.'

Bahali Ruth uri muri 20 bahatanira ikamba, yavuze ko iri bazwa ryabanje kubatera ubwoba gusa nyuma bamara gusobanurirwa neza icyo iri bazwa rigamije n'uko rikorwa bakabasha kuryitwaramo neza.

Ruzindana Kellia we yagize ati 'Iki kizamini nticyari gikomeye cyane ariko na none nticyari cyoroshye, ryari ryerekeranye n'ubumenyi rusange, icyo Nyampinga w'u Rwanda yakora mu kumenyekanisha iki gihugu ku ku Isi hose, cyari ikibazo cyiza mu by'ukuri.'

Undi ni Kayumba Darina na we wavuze ko yizeye ko yabyitwayemo neza kuko ikizamini cyari gisobanutse kucyumva bityo bakaba babashije kugaragarizamo ubumenyi bwabo.

Abajijwe uko yaba yitwaye muri iki kizamini, Ruzindana yatangaje ko yizeye ko yabitsinze ndetse afite amatsiko yo kumenya amanota byamwongereye muri iri rushanwa.

Biteganyijwe ko abakobwa bari guhatanira ikamba bazakora ikindi kizamini kizwi nka 'Oral Assessment' kizaba ku wa Mbere w'icyumweru gitaha.

Ibi bizamini byombi kimwe n'andi marushanwa abakobwa bazagenda bakora nk'aya siporo, kugaragaza impano zihariye bafite cyangwa ihiganwa mu by'umuco azatanga amwe mu manota azifashishwa n'Akanama Nkemurampaka ku munsi wa nyuma w'irushanwa.

Uko ari 20 bari bamaze icyumweru mu mwiherero bari gukorera muri La Palisse Hotel i Nyamata mu Bugesera. Basigaje ibindi byumweru bibiri kugira ngo bawusoze. Ku itariki 19 Werurwe 2022 nibwo hazatorwa ukwiriye ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori bizabera muri Intare Arena i Rusororo.



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/abakobwa-20-bahatanira-ikamba-rya-nyampinga-w-u-rwanda-bakoze-ikizamini-cyanditse-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)