Abakobwa bitinyutse! Uko Umutesi na Niyodusenga binjiye mu bukanishi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imibare iherutse gutanganzwa n'Urwego Rushinzwe Iyubahirizwa ry'Ihame ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO) igaragaza ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu bijyanye no kubahiriza uburinganire hari imirimo imwe n'imwe abagore bagihezwamo cyangwa bo bakiheza ku giti cyabo.

Iki cyegeranyo cyagaragaje ko mu bijyanye n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, abagore barimo bangana na 9% mu gihe abagabo ari 91 %. Mu bijyanye no gutwara abantu abagore bangana na 3% mu gihe abagabo ari 97%, mu bwubatsi abagore bari kuri 17%.

Mu myanya ifata ibyemezo mu rwego rw'abikorera, abagore bangana na 32 %, naho mu bucuruzi bari ku kigero cya 33 % kandi na bwo bagaragara cyane mu bucuruzi buto n'ubuciriritse.

Uretse izi nzego zitandukanye zavuzwe hejuru n'iyo urebye mu bijyanye n'ubukanishi ubona ko umubare w'abagore n'abakobwa babyitabira na wo ukiri hasi. Muri make utinyutse akinjira muri uyu mwuga afatwa nk'intwari.

Umutesi Donatha na Niyodusenga Ernestine ni bamwe mu bakobwa batinyutse binjira mu mwuga w'ubukanishi. Bombi akazi kabo bagakorera muri Pida Deputy Garage iherereye mu Kiyovu, mu Mujyi wa Kigali.

Iyo uganiriye n'aba bakobwa bakubwira ko ubukanishi ari umurimo bakunze kuva kera kandi ko bajya gutangira bashyigikiwe n'imiryango yabo ariko ko hatabura abantu bamwe na bamwe bagendaga babaca intege.

Umutesi avuga kuri iyo ngingo yagize ati 'Njye nakuze numva nshaka kuzakora akazi abantu bavuga ko ari ak'abahungu, iwacu baranshyigikiye ariko hari abantu bamwe na bamwe bumvaga ntazabishobora ariko naje kubigeraho.'

Niyodusenga yavuze ko we igihe yabwiye umuryango icyo yifuza gukora yashyigikiwe ariko zimwe mu nshuti ze zimuca intege.

Ati 'Njye umuryango wabyakiriye neza ariko inshuti nizo zanshiye intege cyane kuko nta wubura umwanzi.'

Mu by'ukuri hari benshi bagitekereza ko hari imirimo imwe n'imwe abakobwa cyangwa se abahungu badashobora gukora ariko ibi aba bakobwa bavuga ko ari ibinyoma.

Umutesi yavuze ko icyo umuntu akunze ari cyo agomba gukurikirana kandi bikaba akarusho iyo kimutunze.

Ati 'Njye nabigiyemo mbikunze ntitaye ku cyo abantu bavuga, njya no kwiga ninjye warushaga abandi harimo n'abahungu, sinajyaga nsiba nabaga uwa mbere. Erega uko abantu bambona siko mba ndi kwiyumva.'

Nubwo bageze ku cyo bifuzaga, Niyodusenga avuga ko hakiri urugendo kuko bakomeje guhura n'imbogamizi zitandukanye zirimo n'abababwira ko bibeshye mu mahitamo yabo.

Ati 'Njye imbogamizi nahuye na zo ni uko abacantege bakomeje kuba benshi bambwira ko umukobwa wagiye mu bukanishi aba yagiye kunywa inzoga ndetse no kuba indaya cyangwa ngo aba azatwara inda atabiteguye.'

Hari icyo byabagejejeho

Nubwo mu rugendo rwabo badasiba guhura n'imbogamizi, Umutesi na Niyodusenga bavuga ko aka kazi bahisemo hari byinshi kamaze kubagezaho.

Umutesi yavuze ko ubu ashoboye kwibeshaho adasabye, mu gihe Niyodusenga we avuga ko aka kazi kabamo amafaranga nubwo abantu batabizi.

Niyodusenga ati 'Inyungu njye narayibonye nishyuriye barumuna banjye amashuri ubu umusaza (se) nta guhangayika pe!'

Aba bakobwa bombi bavuga ko bagenzi babo bakwiriye gutinyuka bakumva ko akazi basaza babo bakora na bo bagashobora.

Bavuga ko mu myaka iri imbere bifuza kuba bageze kuri byinshi kurushaho bivuye mu kwizigamira no kudacika intenge.

Umuyobozi wa Pida Deputy Garage aba bakobwa bakorera, Niyitegeka Jean Eric yavuze ko bahawe akazi kuko bagaragaje ubushake bwo kwiyungura ubumenyi.

Ati 'Twatangiye tubigisha nkabona ubushake bafite bamwe muri bo bakambwira ko bifuza kuza kwiga no muri weekend.'

Yakomeje avuga ko iyo umwana ameze gutyo umubonamo ubushake, ubumuntu no gukunda umurimo ukomeza kumwigisha kandi ukamufasha.

Ati 'Hirya y'uko gushobora tubabwira ko bagomba gutera intambwe bakitinyuka.'

Yakomeje agira ati 'Hari ibintu biri mu muco wacu bavuga ngo umukobwa ntiyakora iki ariko ujya kureba ugasanga dufite ingeri nyinshi z'abagore bakoze ibikorwa by'indashyikirwa.'

Yavuze ko n'abayobozi bo mu rwego rw'abikorera bagomba kugira uruhare rwabo mu gufasha abakobwa mu iterambere ryabo.

Umutesi na Niyodusenga baritinyutse binjira mu bukanishi kandi bemeza ko ari akazi kabatunze
Bavuze ko nubwo bamaze kumenyera bagihura n'abantu babaca intege



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakobwa-bitinyutse-uko-umutesi-na-niyodusenga-binjiye-mu-bukanishi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)