- Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali atanga icyangombwa cy'ubutaka ku muturage wari umaze kugisaba ako kanya
Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Espérance Mukamana, kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, akaba avuga ko ibiro by'imirenge n'uturere byuzuyemo amadosiye y'abasaba guhererekanya ubutaka.
Umujyi wa Kigali ufatanyije na RLMUA batangije gahunda yo korohereza abatuye mu turere twa Nyarugenge na Kicukiro kubona impapuro z'ubutaka, bagahita bazitahana.
Abakozi b'imirenge yose igize utwo turere bashinzwe iby'ubutaka baramara iminsi itanu kuva tariki 14-18 Werurwe, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha, bakaba barimo kwakira abifuza gukora ihererekanya ry'ubutaka, kuzungura, gukosoza imbibi, guhindura icyo ubutaka bukoreshwa n'ibindi.
Umujyi wa Kigali na RLMUA bashyizeho iyi gahunda yiswe Land Week yo korohereza abaturage, kubona ibyangombwa by'ubutaka mu buryo bwihuse, nk'uko yari isanzweho na mbere y'icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko bizeye kwihutisha itangwa ry'ubutaka kubera abanoteri bigenga na bo bemerewe na Leta gutanga iyo serivisi.
- Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Eperance Mukamana aha icyangombwa cy'Ubutaka uwari umaze kugikorerwa ako kanya
Rubingisa yagize ati "Abo banoteri birazwi aho baherereye hose n'amazina yabo arahari, noteri wigenga na we ubu yabaha izo serivisi, bafite ibiro ahantu hatandukanye".
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali avuga ko imirenge idatuwe cyane ari yo ifite ubusabe bwinshi cyane, bitewe n'uko hari abaturage bahagura ubutaka bwo kubakaho.
Umuyobozi Mukuru wa RLMUA, Epérance Mukamana avuga ko abo banoteri bazatangira gutanga serivisi guhera mu kwezi gutaha kwa Mata bamaze guhugurwa.
Avuga ko ibibazo abo banoteri bazakemura ari ibijyanye no kugira ngo serivisi zihute, kuko mu Mujyi wa Kigali n'imijyi iwunganira abaturage ari benshi cyane mu gihe umukozi w'umurenge usanzwe ubaha serivisi ari umwe.
Mukamana agira ati "Urutonde rwabo ubu turarufite, abo twabonye bujuje ibisabwa twari dukeneye bagera kuri 85, gusa icyo dusigaje ni ukureba ibiro bakoreramo kugira ngo turebe niba byujuje ibyo twabasabye, hanyuma tugahita tubaha amahugurwa yerekeranye n'ikoranabuhanga, amategeko y'ubutaka hamwe n'andi".
Impungenge bamwe mu baturage bagaragaza ni uko abo banoteri bigenga ngo bashobora gusaba ikiguzi kirenze kure cyane icyo basanzwe batanga mu nzego za Leta.
- Abaturage barimo gusaba ibyangombwa by'ubutaka bagahita babihabwa
Umuturage utuye mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro yagize ati "Dufite impungenge ko abo banoteri baduca menshi ugasanga n'ubundi cya gikorwa cyo kubona icyangombwa kiratudindije, hari ababa bakennye batayafite umuntu akajya kuguza, nibashyireho igiciro ntarengwa".
Umuyobozi wa RLMUA avuga ko igiciro abo banoteri bazaca abaturage kiriho nk'uko itegeko ribiteganya, kandi ko kingana nk'igitangwa ku banoteri ba Leta.
Hari abaturage bashima kuba bongerewe abanoteri ndetse no kuba begerejwe serivisi z'ubutaka, kuko kutabona icyangombwa cyabwo ngo bibadindiza mu iterambere.