Abarimo Mani Martin, Gahongayire mu bukangurambaga ku gukora ubuhinzi bw'umwimerere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuhinzi bw'umimwerere, ni ubuhinzi budakoresha ifumbire n'imiti yo mu nganda yangiza ibidukikije, bagakoresha iby'umwimerere akenshi bituruka ku bindi bimera cyangwa amatungo.

Ni uburyo bwatejwe imbere vuba aha mu guhangana n'ingaruka z'ikoreshwa ry'ifumbire n'imiti yo mu nganda, byangiza ibidukikije rimwe na rimwe bikanagira ingaruka ku buzima bw'abaturage.

Ubu bukangurambaga bwatangijwe n'Umuryango ushinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi bw'Umwimerere, Rwanda Organic Agriculture Movement (ROAM), ku bufatanye n'inzego zitandukanye zishinzwe ubuhinzi.

Umuhanzi Mani Martin yavuze ko ubutaka aribwo soko y'ibitunga umubiri,bukanaba icyicaro mpamo cy'ibidukikije, bityo kubusigasira bikaba ari nako gusigasira ubuzima.

Yakomeje agira ati 'Ubuhinzi bw'umwimerere ntibufasha uhinga gusa,bufasha n'uhaha kwiyongerera icyizere cy'ubuzima buzira umuze.'

Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa ROAM, Lise Chantal Dusabe, yavuze ko bateguye ubu bukangurambaga kugira ngo bashishikarize abahinzi gukora ubuhinzi burengera ubuzima bw'ubutaka, ubw'umuntu n'ubw'urusobe rw'ibinyabuzima.

Ati 'Uyu munsi turashaka guhuza abahinzi n'abaguzi, cyane cyane abahinzi baba bari mu cyaro abaguzi bari muri Kigali, ariko badasobanukiwe ibyo barya aho biva. Ni ukugira ngo bahure n'abahinzi banasobanukiwe isoko y'ibyo barya.'

Dusabe yavuze ko batekereje gukoresha abahanzi muri ubu bukangurambaga kuko bafite ijwi rigera kure.

Ati 'Twatekereje gukoresha abahanzi, kugira ngo mu buhanzi bwabo, mu byo basanzwe bakora tubongere n'andi makuru batari bafite ku birebana n'ubuhinzi bw'umwimerere. Kuri twe rero bazadufasha gutanga ubwo butumwa babinyujije muri rya jwi ryabo nk'abahanzi.'

Abahinzi bitabiriye ubu bukangurambaga bwabereye ku Isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali, bagaragaje ko bungutse byinshi birimo guhura n'abaguzi ndetse no kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Umuyobozi wa Koperative y'Abagore bahinga Inkeri mu Karere ka Muhanga, Nyirabarigira Irene, yavuze ko kuva batangira koperative yabo mu 2008, bakora ubuhinzi bw'umwimerere aho bakoresha ifumbire y'imborera.

Ati 'Tumaze imyaka igera muri 17, dukora ubuhinzi bw'Inkeri mu buryo bw'umwimerere, dukoresha ifumbire y'imborera. Twaje hano kugira ngo twereke abantu ko dukora ubuhinzi bw'umwimerere kandi tukabona umusaruro mwiza ushimishije.'

Umuryango ROAM watangiye gukorera mu Rwanda mu 2007, ukaba ugamije gushishikariza abahinzi gukora ubuhinzi bw'umwimerere.

Ubutaka nibwo sõko y'ibitunga umubiri,bukanaba icyicaro mpamo cy'ibidukikije,kubusigasira ni nako gusigasira ubuzima.
ubuhinzi bw'umwimerere ntibufasha uhinga gusa,bufasha n'uhaha kwiyongerera icyizere cy'ubuzima buzira umuze.#Organic1 @RwandaRoam pic.twitter.com/Ut2BUM7JOI

â€" MANI Martin (@ManiMartinLive) March 3, 2022

Tomorrow on 4th March is the #FarmersDay and I am happy to be part of the amazing team that sensitizes organic agriculture for the better future. We will all be in Kimironko Market to buy, sell, connect and learn more about organic products. pic.twitter.com/0NzUMzqazL

â€" Alyn Sano (@alynsano) March 3, 2022

I Kigali hakozwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukora ubuhinzi bw'umwimerere
Abatuye muri Kigali baje kwihera amaso umusaruro ukomoka ku buhinzi bw'umwimerere
Abantu batandukanye basobanuriwe uko ubuhinzi bw'umwimerere bukorwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimo-mani-martin-gahongayire-na-alyn-sano-batangiye-gushishikariza-abantu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)