Abatuye umudugudu wa Karama barasaba kongererwa imishinga ibafasha kwiteza imbere #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Gukora inkweto bakazishyiraho amasaro ngo bituma babona amafaranga yo kwikenura
Gukora inkweto bakazishyiraho amasaro ngo bituma babona amafaranga yo kwikenura

Mukamana Jacqueline utuye muri uwo mudugudu, ashima Umukuru w'Igihugu wabatuje heza kuko yabakuye mu manegeka ubu bakaba badakodesha, ndetse bakabasha gukora n'utundi turimo tubateza imbere badahangayitse.

Ati 'Turashimira uyu mugiraneza waje kutwigisha kudoda inkweto, tukazishyiraho amasaro. Twabonye ari igikorwa cyatugirira umumaro mu muryango wacu, bigatuma twita ku bana tubabonera ibyo bakenera. Ntitwabura isabune cyangwa ngo dushake umwambaro ngo tubibure. Imitekerereze y'abantu ikwiye guhinduka kuko ntiwaba udafite munsi y'urugo, udafite akandi kazi ngo ureke gukora ubu bukorikori'.

Bifuza ko bakwigishwa n
Bifuza ko bakwigishwa n'ibindi byarushaho kubunganira mu mibereho

Mukamana yongeraho ko icyo gikorwa bagishimye ndetse asaba n'abandi baterankunga, kuza kubigisha imishinga myinshi yatuma biteza imbere, cyane cyane no ku bakuze kuko nk'uwo wo gutunga amasaro ku mugozi bigoye ko umuntu ukuze yawukora.

Ati 'Gushyira isaro kuri uyu mugozi bisaba kuba ubasha kureba neza. Umusaza cyangwa umukecuru biragoye ko yabikora, ni byiza ko bazazana indi mishinga yatuma nabo bibona mu bikorwa bibateza imbere, nko kuba babazanira amatungo bakorora'.

Amasaro bashyira ku nkweto
Amasaro bashyira ku nkweto

Mukamugabe Agnès ukorera mu ruganda rukora inkweto za Masayi mu Gatsata, ari nawe wiyemeje kuza kubigisha ubwo bukorikori asobanura uburyo yabitekereje.

Ati 'Igitekerezo cyaje nyuma yo kumenya ko abaturage batuye muri uyu mudugudu birirwa bicaye, maze dufata umwanzuro wo kuza kubigisha ngo turebe ko hari icyo byabamarira, kuko bahemberwa ibyo bakoze'.

Yongeraho umuguru umwe bawishyurwa amafaranga 300 (ni ukuvuga umutako w'amasaro batakisha urukwero rwa masayi), kuko ngo n'urukweto rwuzuye igiciro cyazo kidahenze, umuguru umwe bawugurisha amafaranga 2500.

Bamenye gukora inkweto
Bamenye gukora inkweto

Abasaba kudasuzugura umurimo mu gihe badafite ikindi bakora, ati 'umuntu ufite ubushake ashobora gukora imiguru itanu ku munsi, baguhaye ayo magana atatu biruta kwirirwa wicaye ntacyo winjije. Ubikoze ubikunze byakubyarira umusaruro kuko bamaze kubimenya bashobora kwihangira sosiyete bakajya bagurizanya ndetse bakiteza imbere'.

Umudugudu w'Icyitegererezo wa Karama, utuwemo n'abaturage 1,275 bari mu byiciro hagendewe ku myaka bafite.

Umuhuzabikorwa w'uwo mudugu, Mbyariyehe Abel, avuga ko bagabanyije mu byiciro, aho guhera kuri 0 kugeza ku myaka itandatu ari abantu 263, kuva kuri 7-13 ni 238, abanfite imyaka
14-30 ni 534 naho guhera ku myaka 30 kuzamura ni abantu 240.




Source : https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abatuye-umudugudu-wa-karama-barasaba-kongererwa-imishinga-ibafasha-kwiteza-imbere

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)