Babibwiwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Werurwe 2022 ubwo muri IPRC Huye hakirwaga abanyeshuri bashya barenga 500 baje kwiga ubumenyingiro.
Bamwe muri abo banyeshuri babwiye IGIHE ko bahisemo kwiga imyuga n'ubumenyingiro kugira ngo bazabashe kwihangira imirimo badategereje guhabwa akazi.
Niyitegeka Tito ati "Impamvu nahisemo kuza kwiga ubumenyingiro ni uko nzi ko ubumenyi butagira ingiro ntacyo bumaze. Ikidushishikaje mu iterambere ni ugukora kandi tugaharanira kwihangira akazi tudategereje kugahabwa.'
Byukusenge Solange na we yavuze ko kwiga imyuga n'ubumenyingiro yabihisemo agamije kwiteganyiriza ejo hazaza heza.
Ati 'Ndi kwiga ibijyanye n'amashanyarazi kandi nabihisemo kuko nzi ko bizangirira akamaro mu buzima bwanjye kuko nzaba hari icyo nshoboye gukora.'
Bari kwiga imyuga irimo ubwubatsi, ikoranabuhanga, ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ibidukikije no gucunga amashyamba, amashanyarazi n'ibindi.
Umuyobozi wa IPRC Huye, Dr. Twabagira Barnabe, yabasabye kwiga neza no kugira ikinyabupfura kandi bagaharanira guhanga udushya dusubiza ibibazo biri muri sosiyete.
Ati "Nk'u Rwanda twe twagiye twishakamo ibisubizo, ni kenshi abantu bavugaga ngo imipaka irafunze ibintu biva mu Bushinwa ariko Abanyarwanda bishatsemo ibisubizo. Natwe rero ibyo bisubizo tuba tubabwira ni uguhanga utwo dushya tukadukoresha hano mu gihugu ntidutegereze iby'ahandi; turifuza ko u Rwanda rwaba isoko y'ibindi bihugu ku buryo bo baza kugura ibintu hano aho kugira ngo twe tujye kubigurayo.'
Dr. Twabagira yagagagaje bimwe mu bikorwa baherutse gukora birimo amasafuriya ya muvero yahawe amashuri abanza n'ayisumbuye mu gushyigikira gahunda yo kugaburira aban ku ishuri, imashini yenga ibitoki, indege ntoya n'ikoranabuhanga ritanga amazi.
Yasabye abanyeshuri kurushaho gukora cyane kugira ngo bazagire uruhare mu gushyigikira umuhigo wa Guverinoma y'u Rwanda wo guhanga imirimo mishya ibihumbi 200 buri mwaka.