- Akarere kiyemeje kwigisha no gukurikirana abana n'ababyeyi
N'ubwo ari mu Mujyi wa Kigali aho bizwi ko abantu bafite imibereho myiza, Akarere ka Nyarugenge kavuga ko gafite abana benshi bagwingiye kubera impamvu zitandukanye, zirimo kuba ababyeyi badafite ubumenyi, ndetse no kuba batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana.
Uwitwa Mukandayisenga Jacqueline w'imyaka 36 akaba atuye mu Kagari ka Mataba mu Murenge wa Mageragere, yarabyaye akaba yari ahetse umwana muto, ariko ngo ntazi gutandukanya ibiribwa bitera imbaraga, ibyubaka umubiri n'ibirinda indwara.
Mukandayisenga avuga ko kugaburira umwana imyumbati cyangwa ibijumba, akabirisha isombe byaba bihagije kugira ngo abe yabonye ifunguro ryujuje intungamubiri.
Yagize ati 'Icyakora wakongeraho n'amata kuko arinda indwara, ariko ubwo nkeneye kwigishwa niba hari aho nabyishe'.
Mukandayisenga yavugaga atyo atarumva inyigisho ku buzima bw'umwana mu minsi ye ya mbere yo kubaho kwe, kuva asamwe mu nda ya nyina kugera ku myaka ibiri, aho abaturage b'i Mataba bigishwaga n'Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro by'Akarere ka Nyarugenge, Dr Deborah Abimana.
Dr Abimana avuga ko umwana atangira kugwingira agisamwa mu nda ya nyina kubera ko umubyeyi atabonye indyo yuzuye, kandi atagiye kwa muganga kwisuzumisha inda byibura inshuro enye mu gihe cyose atwite.
Dr Deborah akomeza asaba ababyeyi ko kuva umwana akivuka, akwiriye konka umuhondo w'amashereka ya nyina ako kanya, kugira ngo bizamurinde indwara cyane cyane iz'impiswi n'iz'ubuhumekero, akonka amezi atandatu yose nta kindi kintu baramuvangira.
Nyuma y'icyo gihe umwana arakomeza akitabwaho agahabwa indyo yuzuye yunganira ibere, igizwe n'ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n'ibirinda indwara.
- Abana bari munsi y'imyaka itanu bagwingiye muri Nyarugenge ni 27%
Mu Kagari ka Mataba aho ubukangurambaga bwabereye kuri uyu wa Gatatu, abaturage bavugaga ko ibyubaka umubiri bafite ari ibikomoka ku matungo (amagi, inyama, n'amafi ava mu mugezi w'Akagera), ariko ko bahinga n'ibishyimbo ndetse na soya.
Mu birinda indwara bakunda kweza bigizwe n'imboga z'ubwoko butandukanye hamwe n'imbuto cyane cyane iza avoka, ndetse bakagira n'ibitera imbaraga birimo imyumbati, ibijumba, umuceri, amasaka n'ibigori.
Umujyanama w'Ubuzima mu mudugudu wa Mataba, Mutwarangabo Pierre Céléstin, avuga ko bigishijwe gusuzuma ikibazo cy'igwingira, aho umwana w'imyaka ine (ni urugero) utaragira uburebure bw'igihagararo bwa metero imwe aba yaragwingiye.
Umwana wagwingiye mu bunini na we bamuhambirisha akagozi gafite ibipimo by'uburebure ku kizigira cy'ukuboko bashingiye ku myaka afite, igipimo kikagera ahari ibara ry'umutuku kuri ako kagozi, cyagera mu muhondo bikaba bidakabije cyane, na ho mu cyatsi kibisi uwo mwana akaba nta kibazo afite.
Mutwarangabo avuga kandi ko ingwingira ribi ari iry'ubwonko, aho umwana agaragaza kudasabana n'abandi, kutagira ibakwe mu byo akora, kwigishwa mu ishuri ariko ntabashe gufata neza ibyo mwarimu yigisha.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko kuba haragaragaye abana bagwingiye bangana na 27% mu mwaka wa 2019-2020, biterwa n'ubumenyi buke bw'ababyeyi, amakimbirane mu ngo no kutabona igihe gihagije cyo kwita ku mwana, bitewe n'imibereho yo muri uyu Mujyi wa Kigali.
Agira ati 'Umubyeyi arabyutse mu gitondo aho kugira ngo akurikirane umwana amuhe indyo yuzuye, ahubwo ahise ajya gushakisha imibereho ya buri munsi, muri uko kutabasha gukurikirana umwana umunsi ku wundi akiri muto, aho ni ho umwana atangira kugwa, bya bindi twita ngo umwana apfa mu iterura'.
- Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge, Emmy Ngabonziza
Akomeza avuga ko uretse umwana, n'umubyeyi ubwe ngo atabasha kurya indyo yuzuye ishobora kumufasha kubona amashereka y'umwana, ndetse ko atabasha kumwonsa amezi atandatu nta kindi aramuvangira kuko babasiga mu rugo bakiri bato cyane.
Ngabonziza avuga ko mu myaka ibiri iri imbere guhera kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, Abajyanama b'ubuzima bagiye gukurikirana abana bose buri munsi muri buri rugo no mu marerero, ku buryo mu myaka ibiri iri imbere ikibazo cy'igwingira ngo cyazaba cyacitse burundu.