Alliah Cool yemereye ubufasha umugore uba mubuzima bugoye –Kumunsi mukuru w'abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa yabivugiye mu gikorwa Isimbi aheruka gukora cyo kungurana ibitekerezo n'abagore bagenzi be, kuri uyu wa Mbere tariki 7 Gashyantare 2022 muri Onomo Hotel.

Mukanoheli yavuze ko yakuze nabi kubera ko atigeze arerwa n'ababyeyi be bombi, kuko batandukanye akiri muto we na musaza we.

Ati 'Ntabwo twakunze n'ababyeyi kubera data yatandukanye na mama batandukanye mfite imyaka ine. Twakuriye mu miryango. Mama yafashe umwanzuro kuturera wenyine njye na musaza wanjye. Tugeze mu myaka dutangiye gukura araduta. Twasigaye mu buzima bubi.'

Yavuze ko kuva nyina yabata we na musaza we batangiye kubaho nabi baba mu nzu nto cyane, bagafashwa n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze.

Ati 'Twabayeho nabi ha handi twicwa n'inzara. Mama akimara kugenda njye nk'umukobwa natangiye kubona isi, kubona abantu kuko bose siko badukundaga. Mu mudugudu nibo badufashaga. Twabaga Kacyiru, mu kazu gatoya cyane n'ubu iyo mbyibutse agahinda karanyica.'

Yongeyeho ati 'Ako kazu iyo nshaka kwibuka ibyanjye njyayo. Nabonaga abandi bana babayeho neza nkavuga nti 'njye nakoze iki?'

Uyu mukobwa avuga ko umurenge ariwo wabakuye muri ako kazu babagamo. Ngo uretse umurenge bagiye babona abantu babafasha bajya kwiga mu mashuri yisumbuye ariko ntiyabasha kuyarangiza.

Ati 'Musaza wanjye yageze aho ajya mu gisirikare naho njye mu gihe nari ngeze mu mwaka wa gatanu w'amashuri yisumbuye mpitamo kuba ndetse ishuri. Ntabwo ari uko nangaga ishuri ahubwo nabonaga bigoye kubona amafaranga y'ishuri.'

Mukanoheli afite inzozi zo kuba icyamamare ndetse akazafasha ababayeho mu buzima nk'ubwo yabayeho.

Umukinnyi wa filime, Alliah Cool yavuze ko uyu mukobwa agiye kumubera umubyeyi akamufasha muri sinema ndetse avuga ko filime ye ikurikira agomba kumushakiramo 'umwanya' azakina.

Ati 'Iyo ugiye gufasha umuntu umufasha ku kintu yiyumvamo. Nasanze afite inzozi zo kuba icyamamare muri sinema. Nzakoresha amahirwe mfite muri uwo mwuga kugira ngo inzozi ze zibe impamo. Nzagerageza filime ikurikira nzashyira hanze azagaragaremo.'



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/alliah-cool-yemereye-ubufasha-umugore-uba-mubuzima-bugoye-kumunsi-mukuru-w

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)