Amajyaruguru: Guverineri Nyirarugero yaburiye abakigira umwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyumweru cy'ubukangurambaga cyatangirijwe mu turere twose tw'iyo Ntara, kigamije guhuriza abantu hamwe bagakora umuganda wo gusukura ahantu rusange no kwegera abaturage mu ngo bagashishikarizwa kurushaho kugira isuku aho bari hose.

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, wifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, yasabye abaturage kurushaho kugira isuku ku mibiri, aho batuye n'aho bakorera kandi ko abazakomeza kugaragarwaho n'umwanda bazabihanirwa.

Yagize ati" Kugira isuku nta bundi bushobozi buhambaye bisaba, ahubwo ni ikibazo cy'imyumvire niyo mpamvu turi muri ubu bukangurambaga, tuzajya dufata umunsi umwe wo gukora umuganda mu gusukura ahantu rusange ariko n'ibikorwa byo kugenzura urugo ku rundi bizakomeza."

"Turifuza ko abaturage bacu by'umwihariko Abanya-Musanze mu Karere k'ubukerarugendo barushaho kugira isuku, bakayigira ku mubiri, aho batuye n'aho bakorera. Iyi gahunda izakomeza kandi abatazabikora bazafatirwa ibihano kuko isuku ni isoko y'ubuzima igomba no kuba indangagaciro yacu."

Guverineri Nyirarugero yakomeje abashishikariza kubyaza umusaruro amahirwe y'aho batuye ariko batarangwa n'umwanda.

Ati"Aha niho ba mukerararugendo binjirira, ntabwo mwabakira mufite umwanda ngo byemere, mugire isuku muri byose mubyaze umusaruro ayo mahirwe yo kwakira abantu baba bava imihanda yose."

Bamwe mu baturage bari bitabiriye igikorwa cy'umuganda w'isuku n'isukura, banenze bagenzi babo byagaragaye ko bafite umwanda aho batuye kandi batabuze ubushobozi bwo kuyikora, biyemeza kubaba hafi babigisha ndetse babasabira ko bazahanwa igihe bitubahirijwe.

Ntezimana Samuel ni umwe muri bo, nyuma yo kugera mu rugo rw'umwe mu baturage bagasanga rwararenzwe n'ibigunda ndetse no mu nzu batekeramo huzuyemo ifumbire byatumye Guverineri Nyirarugero afata iya mbere mu kuritindura no kubakuburira afatanyije n'abaturage.

Yagize ati" Birababaje cyane kumva ko umuntu yagira isuku iwe ari uko abayobozi babanje kuza kumukuburira, aba bafite ubushobozi ni uko batabyitaho. Natwe twararangaye ubu tugiye kumwegera tumwigishe bagire isuku kandi niyinangira tuzamutanga bamuhane."

Manayera Daniel nawe yagize ati" Kugira isuku ntibivuze ko umuntu agira ibihambaye, wamesa imyenda wambara, wakubura aho utuye, ubu nanjye ngiye kujya mbikangurira n'abandi sitwe dukwiye guhora twitirirwa umwanda kandi duhura na ba mukerarugendo benshi banyura hano dutuye."

Icyumweru cy'isuku cyatangiye kuwa 9 Werurwe 2022, ku nsanganyamatsiko igira iti 'Bigomba guhinduka, isuku kuri bose mu buryo burambye'. Abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru bazarushaho gushishikarizwa kugira isuku yo ku mubiri, aho batuye n'aho bakorera.

Ubuyobozi bw'Intarana y'Amajyaruguru bwifatanyije n'abaturage muri iki gikorwa cy'isuku



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amajyaruguru-guverineri-nyirarugero-yaburiye-abakigira-umwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)