Umuvugizi warwo Dr Murangira Thierry yagize ati " Aracyafunze by'agateganyo, iperereza rirakomeje ku cyaha acyekwaho cyo gusambanya umwana, kandi hari ibimenyetso bifatika bituma agumya gucyekwaho kuba yarakoze icyaha. Dosiye ye irashyikirizwa ubushinjacyaha mu gihe cyajyenwe n'itegeko."
Byavugwaga ko kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022 aribwo uyu Ndimbati yafunguwe.
Umuyobozi w'Umuryango urwanya ruswa n'akarengane (Transparency International-Rwanda) Ingabire Marie Immaculée aherutse gushimangira ko afite amakuru ko umukobwa ushinja Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yabeshye imyaka.
Mu kiganiro na Ukwezi Tv Ingabire Marie Immaculée yavuze ko uyu mukobwa yagabanyije imyaka ko ibi byaba byarabaye yujuje imyaka y'ubukure bityo ko inzego z'iperereza zigomba kubikurikirana ashimangira ko ahantu yakuye aya makuru hizewe ati'' Nayabwiwe kandi nayabwiwe n'inzego zizewe ziyafite''
Akomeza avuga ko ibintu byo kujyana abana mu itangazamakuru bibyara sosiyete y'akajagari kandi ko katajyana n'iterambere.
Ku bijyanye no kuba uyu mukobwa anashinja Ndimbati kumutererana ntamufashe kurera abana , hari amakuru avuga ko yabikoraga ahubwo ko uyu mukobwa yaje kumwaka Miliyoni 5 Frw undi akayamwima ari nayo mpamvu yaje kujya mu itangazamakuru.
Kuri iyi ngingo Ingabire Immaculee yabwiye Ukwezi Tv ko akurikije uko yabonye abana n'uriya mukobwa bagaragara nk'abataratereranwe.
Ejo ku wa Kane tariki 10 Werurwe 2022 nibwo RIB yatangaje ko yataye muri yombi Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana.
Ni amakuru yashimangiwe n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati 'RIB yafashe umugabo witwa Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati w'imyaka 51 acyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana.'
Yavuze ko Ndimbati ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu gihe hagikomeje iperereza kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ndimbati yatawe muri yombi nyuma y'amakuru amaze iminsi aca ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugore uhamya ko yabyaranye na we impanga n'uyu mugabo ariko akaba yaranze kwita ku nshingano zo kurera abo bana.
Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/Amakuru-mpamo-ku-ifungurwa-rya-Ndimbati-Dosiye-ye-bite