Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro Umukuru w'Inama y'Igisirikare iyoboye inzibacyuho akaba na Perezida wa Repubulika ya Tchad, Gen Mahamat Idriss Déby.
Jenerali Mahamat Idriss Déby Itno w'imyaka 38 yagizwe umutegetsi mushya wa Tchad, nyuma y'uko se Idriss Déby yiciwe mu mirwano n'inyeshyamba muri Mata umwaka ushize.
Uyu munyacyubahiro yavutse ku itariki ya 4 Mata 1984,abyarwana na Idriss Déby Itno wari umusirikare w'akataraboneka ufite ubunararibonye mu bijyanye no gutwara indege za gisirikare wanabaye Perezida wa Tchad.
Gen Mahamat yakunze ibijyanye na gisirikare akiri umwana muto, aho yakundaga kwambara imyenda ya gisirikare ndetse no gukinisha ibikinisho birimo imbunda nto z'abana.
Gen Mahamat yaje kwiga mu ishuri rikomeye rya Lycée Militaire Aix-en-Provence riri mu Bufaransa, aho yamaze imyaka ibiri mbere yo kugaruka muri Tchad, agakomereza amasomo ya gisirikare mu Ishuri rikuru ry'icyo gihugu rizwi nka 'Groupement des Écoles Militaires Interarmées du Tchad.' Aha yahamaze umwaka umwe mbere yo kwinjira mu Gisirikare cya Tchad ku myaka 23 gusa.
Akinjira mu Gisirikare, mu ntangiriro za 2007, Mahamat yahise ajya ku rugamba, aho yarwanyije inyeshyamba za Mahamat Nouri zari ziganje mu Burasirazuba bw'Igihugu. Icyo gihe Mahamat Idriss yarwanye ari mu basirikare bakoreshaga imbunda nini zo mu bwoko bwa 'machine gun' zirasa kure.
Muri Gashyantare 2008, yajyanye na Se ku rugamba mu guhangamura imitwe y'inyeshyamba yari yagose Umujyi wa Massaguet. Muri Gicurasi 2009, yagize uruhare mu kuyobora Igitero simusiga cyagabwe mu Mujyi wa Am Dam, kigamije guca intege inyeshyamba zari ziyobowe na mubyara we, Timan Erdimi.
Iki gitero cyagize uruhare rukomeye mu gusubiza ibintu ku murongo kuko cyaciye intege umutwe w'iterabwoba wari ufite ingufu, bityo Tchad igira umutuzo ari nako Perezida Itno abona agahenge nyuma y'igitutu cy'abamurwanyaga bahoraga bamushinga kujenjekera ikibazo cy'imitwe y'iterabwoba.
Nyuma yo kubona uburyo umuhungu we yitwaye neza, Perezida Idriss Déby yatangiye kumuzamura mu ntera vuba, aho muri Gashyantare 2013, yamugize Umuyobozi Wungirije w'Umutwe w'Ingabo za Tchad zagiye kugarura amahoro muri Mali (FATIM).
Uyu Mahamat yakomeje kuzamurwa mu ntera kugeza agizwe umuyobozi w'umutwe udasanzwe w'abasirikare barinda perezida n'inzego nkuru z'igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l'État (DGSSIE).
Kuwa 18 Mata,nibwo se wa Gen Mahamat, Itno wari uherutse guhabwa Ipeti rya Maréchal mu mwaka wari wabanje, yagiye ku rugamba ahita atangira kuyobora urugamba mu gice cy'Amajyaruguru, mu gihe umuhungu we, Gen Mahamat Idriss Déby, yari ayoboye urugamba mu Majyepfo.
Perezida Itno yaje kugwa kuri uru rugamba nyuma y'uko imodoka ye iguye mu gaco k'inyeshyamba kakayimishaho urufaya rw'amasasu rwaje kuvamo rimwe ryageze mu gituza cye, rikangiza ibihaha bye ku buryo kajugujugu yamusubije i N'Djamena, Umurwa Mukuru wa Tchad, yamugejejeyo yashizemo umwuka.
Nyuma y'uru rupfu rwa se,Gen Mahamat yahise ayobora akanama k'inzibacyuho ka gisirikare kagizwe n'abantu 15, kahawe gutegeka iki gihugu mu gihe cy'amezi 18. Kazwi ku izina rya Conseil Militaire de Transition (CMT).
Gen Mahamat azwiho kwitwara mu buryo bugoye kumenya icyo atekereza no kwirinda icyatuma avugwaho cyane.
Azwi cyane kandi nk'umusirikare umenyereye imirwano cyo kimwe na se wapfuye umwaka ushize.
Umutwe udasanzwe w'abasirikare barinda perezida n'inzego nkuru z'igihugu, uzwi nka Direction Générale des Services de Sécurité des Institutions de l'État (DGSSIE) wari uyubowe na Gen Mahamat,wagize uruhare rukomeye mu kugumisha Idriss Déby ku butegetsi yafashe muri 1990 kuri coup d'Etat.
Guverinoma y'inzibacyuho ya Tchad ikomeje kwiyegereza ibihugu ngo biyishyigikire, mu rugamba ikomeje rwo kureba uko yashyira igihugu ku murongo.