Alliah Cool uri kubarizwa mu Rwanda nyuma yo kugirwa Ambasaderi, mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA yasobanuye bimwe mu bizaba bigize ikinyamakuru agiye gusohora kizaba gikubiyemo byinshi bigize iterambere ry'umugore.
Muri iki kiganiro kandi, Alliah yavuze ko muri iyi Magazine hazaba harimo uburyo umugore ashobora kwiteza imbere mu buryo ubwo ari bwo bwose ndetse n'ubuhamya bwa bamwe mu bagore bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bageze kuri byinshi.
Yagize ati''Hari magazine ngiye gusohora wenda nibwo bwa mbere mbivuzeho, izaba ari iy'abagore, igamije kuzamura abagore mu buryo buri Financial na Mental, harimo abantu bigisha bavuga ubuzima bwabo n'uburyo bwabaye bwiza.''
Alliah Cool waraye ageze i Kigali, yakiriwe n'abafana be bamufasha kwishimira intambwe yateye yo kuba yarashyizwe mu Ihuriro ry'aba Ambasaderi ba Loni b'amahoro muri International Association of World Peace Advocates (IAWPA).
Ku wa 11 Gashyantare 2022, nibwo Alliah Cool ubarizwa mu kigo cy'Abanya-Nigeria, One Percent International MGT yatangajwe muri ba Ambasaderi b'Umuryango w'Abibumbye bashinzwe kugarura amahoro ku Isi [UN eminent peace ambassador].
Amb.Isimbi Alliance agiye gusohora Magazine
Isimbi Alliance ubwo yagirwaga Ambasaderi
Amb.Isimbi Alliance ubwo yageraga i Kigali