Omar Daair, Ambasaderi w'Ubwongereza mu Rwanda yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guha itangazamakuru ubwisanzure, anenga ibihugu nk'u Burusiya bibuza abanyamakuru kwisanzura, aboneraho gusaba abanyamakuru kuba imbaraga z'ibyiza. Â
  Omar Daair, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda
Ambasaderi Omar Daair, yavuze ko u Bwongereza ari igihugu gishyigikiye ubwisanzure bw'itangazamakuru, ashima intambwe Leta y'u Rwanda imaze gutera mu guha urubuga abanyamakuru, ariko kandi ngo abanyamakuru bo mu Rwanda baracyafite umukoro mu bijyanye no gukora inkuru zicukumbuye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Werurwe 2022, mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n'Umuryango w'Abanyamakuru baharanira amahoro PaxPress, ifatanyije n'indi miryango nka Legal Aid Forum hamwe n'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) n'abafatanyabikorwa batandukanye baganira ku buryo bunoze bwo guteza imbere ishyirwa mu bikorwa ry'itegeko rigenga kubona amakuru n'ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Ambasaderi Daair yavuze ati 'Hirya no hino ku isi ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo buribasiwe. Nk'u Burusiya bubuza abanyamakuru ubwisanzure bugashyira imbere amakuru y'ibiihuha ku ntambara buri kurwana muri Ukraine[â¦] hari na za Guverinoma zibuza itangazamakuru ubwisanzure, ariko kandi tunabona abanyamakuru bakoresha nabi ubwisanzure bakwirakwiza imvugo y'urwango ndetse n'amakuru ayobya.'
Yakomeje ati 'Nk'abakora umwuga w'itangazamakuru, murusheho guhitamo kuba imbaraga z'ibyiza, imbaraga zibwira abantu ukuri[â¦] akazi kanyu ndabizi ko katoroshye, ariko mbifurije gutsinda.'
Politike igenga itangazamakuru mu Rwanda igiye kuvugururwa
Umuyobozi muri Minaloc ushinzwe Politiki igenga itangazamakuru, Mbungiramihigo Peacemaker, yavuze ko kubera umurego w'ikoranabuhanga no gusakaza amakuru ku mbuga nkorangambaga, abaturage bajya bahura n'imbogamizi zo guhabwa amakuru y'ibihuha.
Iki kibazo ariko, ngo kizakemurwa no kuvugurura politike y'itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati 'Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu yatangiye gahunda yo kuvugurura politiki igenga itangazamakuru kugirango igendane n'igihe[â¦]ibihe turimo by'ikoranabuhanga byabangamiye uburenganzira abantu bafite bwo kumenya amakuru mpamo. Politike igenga itangazamakuru mu Rwanda izanashingira ku mwihariko w'imbuga nkoranyamba kugirango hagaragagazwe imirongo migari yafasha abashyira mu bikorwa gahunda zitandukanye, yaba kuvugurura amategeko, kuvugurura inzego[â¦]hashingiwe ku isura imbuga nkoranyambaga zigenda ziduha ku itangazamakuru muri rusange.'
Yanavuze ko uko itangazamakuru rigenda rihindura imikorere yaryo ni nako abarikurikira bakwiye kumenya uko rikora 'Media, information and digital literacy' .
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Paxpress, Twizeyimana Albert, yavuze ko uyu muryango wihaye inshingano zo gutanga umusanzu kuri politike nshya izagenga itangazamakuru mu Rwanda.
Yagize ati 'Muri iyi minsi twebwe nka paxpress twitaye cyane cyane mu gukusanya ibitekerezo ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga (imbuga nkoranyambaga). Politike nshya twifuza ko izavuga cyane cyane ikanasobanura ibirebana n'imikoreshereze y'ikoranabuganga, imikoreshereze y'imbuga nkoranyambaga mu itangazamakuru n'itangazabumenyi.'
Twizeyimana yakomeje avuga mu bushakashatsi bamaze iminsi bakora ndetse n'ibikerezo byatanzwe n'abantu batandukanye, bagaragagaje ko muri politike nshya y'itangazamakuru hakwiye kuzashyirwa imbaraga mu kwigisha no guhugura abantu.
Â
Â
The post Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda yanenze ibihugu bibuza itangazamakuru kwisanzura appeared first on IRIBA NEWS.