Ibitego bya Mugisha Gilbert na Anicet Ishimwe batsindiye APR FC imbere ya Gasogi United byatumye APR FC igumana umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona imbereho ibitego 3 kuri Kiyovu Sports yatsinze Musanze FC.
Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 20 wa shampiyona, APR FC iri mu rugamba rw'igikombe yari yakiriye Gasogi United.
Hakiri kare ku munota wa 10, ku burangare bwa ba myugariro ba Gasogi United, Mugisha Gilbert yafunguye amazamu.
Gasogi United wabonaga irushwa, Théodore Christian Malipangu yahushije uburyo bukomeye bwashoboraga kuyihesha kwishyura, ni ku mupira yateye ugakubita umutambiko w'izamu mbere yo kwidunda hasi ugakurwaho n'abakinnyi ba APR FC. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.
APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka igitego ku kabi n'akeza ariko bagorwa n'umunyezamu Cuzuzo Gael wakuyemo imipira ikomeye harimo umutwe wa Kwitonda Alain Bacca, ishoti rya Mugisha Gilbert na Mugisha Bonheur.
Mu minota 15 ya nyuma, umutoza wa APR FC, Adil Mohamed Erradi, yakoze impinduka eshatu icya rimwe; Manishimwe Djabel, Kwitonda Alain na Mugunga Yves basimburwa na Ishimwe Anicet, Rwabuhihi Aime Placide na Nshuti Innocent.
Akagozi ka Gasogi United kaje gucika ku munota wa 89 ubwo Anicet yatsindaga igitego cya kabiri n'umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri yari itewe na Omborenga Fitina.
Kiyovu yakomeje gukubana na APR FC ku mwanya wa mbere, ni nyuma yo gutsindira Musanze iwayo 2-1. Ubu APR FC ni iya mbere inganya amanota na Kiyovu Sports 44, APR FC izigamye ibitego 18 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 15.
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu, Mukura Victory Sports yagize amanota 36 ku mwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Bugesera FC ibitego 2-0, Gicumbi FC inganya na Gorilla FC igitego 1-1 mu gihe Rutsiro FC yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0.
Ku Cyumweru hateganyijwe imikino itatu aho Police FC izakina na AS Kigali, Etoile de l'Est yakire Rayon Sports mu gihe Etincelles FC izahura na Espoir FC.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-ikomeje-gukubana-na-kiyovu-sports