APR FC nibura igikombe cya shampiyona izabiba... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC yananiwe kwihorera imbere ya Mukura victory sports, banganya igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 21 wa shampiyona. APR FC yamanutse mu kibuga ibizi ko Kiyovu Sports basangiye amanota yatsinze umukino wayo igitego 1-0. 

Nta guca ku ruhande APR nayo yagombaga gutsinda uyu mukino, kugira ngo itica imibare n'intego zayo dore ko umukino ugitangira yahise igaragaza ko ifite inyota y'amanota atatu.

Umukino wabanjirijwe n'imvururu zo kwinjira muri sitade, aho abantu bashakaga kwinjira huti huti byatumye hari ababikomerekeramo.

Ku isaha ya saa 15:00 pm umukino wari utangiye, mu bakinnyi babanza mu kibuga ku ruhande rwa APR FC Ruboneka Jean Bosco ntiyagaragaye, mu gihe Aboubakar Djibrine kizigenza wa Mukura nawe atatangiye umukino.

Ku munota wa 23, APR FC yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Alain Kwitonda Bacca, ndetse igice cya mbere kirangira ntazindi mpinduka zibayeho.

Mu gice cya kabiri, Mukura yaje yahinduye isura ndetse ishaka kwishyura. Nyuma yo gukomeza kwataka cyane ikipe ya APR FC, umuzamu Ishimwe Pierre yaje gutega Mugisha Patrick wa Mukura victory sports bituma ibona penariti yatsinzwe na William Opoku ku munota wa 65, umukino urangira amakipe yombi aguye miswi.

Uyu mukino ukirangira, abafana ba Mukura birukanyiye mu kibuga bishimira intsinzi. Indi mikino Kiyovu Sports yatsinze Etincelles FC 1-0, Gasogi United inganya na Etoile de L'Est 1-1.

Kiyovu Sport yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 47, APR FC ku mwanya wa 2 n'amanota 45, mu gihe Mukura yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 37 irusha 2 Rayon Sports.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/115422/apr-fc-nibura-igikombe-cya-shampiyona-izabibaze-mukura-115422.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)