APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Kiyovu SC yamaze gufata umwanya wa mbere wa shampiyona y'u Rwanda w'agateganyo nyuma yo gutsinda ikipe ya Etincelles igitego kimwe ku busa, APR FC yo bari bahanganiye uyu mwanya yanganyirije I Huye na Mukura VS 1-1.

Mu mukino wagejeje  ku mwanya wa mbere ikipe ya Kiyovu SC  wabereye kuri Sitade ya Kigali I Nyamirambo,  uyu mukino wabonetsemo igitego kimwe cyatsinzwe na Mugenzi Bienvenue ubwo hari ku munota wa 15.

Mu wundi mukino wahuje Mukura VS yari iri iwayo mu karere ka Huye yanganyije na APR FC igitego kimwe kuri kimwe.


Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na rutahizamu Kwitonda Alain Bacca  ku munota wa 23 naho kuri Mukura yari murugo yishyuye ku munota wa 65 kuri Penaliti.

Kugeza ubu  hamaze gukinwa imikino y'umunsi wa 21, Kiyovu SC irayoboye n'amanota 47 naho APR FC ikaba ku mwanya wa kabiri n 45.

Uko imikino y'umunsi wa 21 yagenze nuko izakinwa:

Rutsiro FC 1-1 Bugesera FC
Rayon Sports FC 1-1 Espoir FC
Gasogi utd FC 1-1 Etoile de l'Est FC
SC Kiyovu 1-0 Etincelles FC
Mukura VS&L 1-1 APR FC
Marines FC 1-1 Police FC

Kuwa Mbere  14 Werurwe 2022

As Kigali vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 15h00)
Gorilla FC vs Musanze FC ( Kigali Stadium,15h00)

The post APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apr-fc-yanganyije-na-mukura-iatakaje-umwanya-wa-mbere-wafashwe-na-kiyovu-sc-yatsinze-etincelles-fc-1-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)