BARATABAZA : Bahawe Buruse yo kujya kwiga bageze ku mashuri babwirwa ko abayemerewe basoje amasomo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri baturutse mu bigo boherejwemo bitandukanye by'imyuga n'ubumenyingiro byo mu turere dutandukanye turimo Karongi, Ngoma, Huye ndetse IPRC ya Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali ,bumvikana bagaragaza akababaro bafite ko kwemererwa guhabwa buruse nyuma bakabwirwa kwiyishyurira kandi baragaragajeko ntabushobozi bafite. Bakanavuga kandi ko bamwe muribo bari baragurishije imitungo y'ababyeyi babo badafite naho berekeza bajya ku mashuri bityo bafite ikimwaro cyo gusubira mu rugo iwabo.

Umwe yagize ati 'abenshi twari twageze ku bigo twigaho nkanjye naje mvuye kuri IPRC Karongi aho bari banyohereje namaze kwishyura , namaze gukodesha inzu , namaze guhaha njyiye kubona mbona inguzanyo nayambuwe bari kumbwira ko nkwiriye kwishyura nk'uwiyishyurira, hari abana bagize ubwoba, batinye kuba bagaruka mu miryango yabo kuberako bazi ibyo imiryango yabo yahombeje kugirango babashe kujya kwiga.'

Undi yagize ati 'bari banyohereje kuri IPRC Kicukiro navuye murugo bagurishije isambu kugirango mbashe kubona ibyangombwa byose nkenerwa, ubu nagize isoni zo gusubira murugo kuko sinasubira mu rugo kuko nzi ibyo nasize nkoze. '

Inama nkuru y'igihugu y'amashuri makuru na Kaminuza HEC, ivugako basanze abasabye ari benshi barenze ingengo y'Imari yari yateganyijwe bityo baza gufata umwanzuro wo gufata abasoje mu mwaka ushize gusa , abandi bo muyindi myaka baza guhagarika buruse bari baremerewe.

Umuyobozi mukuru wa HEC ,Mukankomeje Rose yagize ati''Buri mwaka kuva IPRC yatangira twarabahamagaraga ngo nibaze bagemo, ubu rero hari hageze n'aho mu bana bo mu mwaka barangije muri 2020-2021, nicyo gihe cyabo kubera ya mafaranga yatubanye makeya, wa mubare tutarenza kubera amafaranga, ubwo twahereye kubarangije ubungubu...kugirango tutareka umwana urangije ubu kuko amashuri yarabamereye niba tutabahaye inguzanyo wenda ababyeyi bashobora kuba babishyurira , ariko imbogamizi twagize ni 2 , imbogamizi y'uko binjiye muri sisitemu icyarimwe noneho bakibona bakagirango bayibonye, tugize amahirwe tukabona amafaranga cyangwa se hagize muri abo ibihumbi 3450 wenda ntibaze, imyanya ni iyabo , nitubona amafaranga turasaba leta niba hari uburyo batwongera''

Kuri iki kibazo ,Ihuriro ry'imiryango nyarwanda iharanira uburenganzira bwa muntu(CLADHO) isaba ko aba bana barenganurwa kuko ikibazo kitaturutse kuribo.

Evariste Murwanashyaka ni Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa muri CLADHO yagize ati''Mbere nambere twebwe icyo tubivugaho ntago abana bagomba kuzira amakosa y'abakozi b'icyo kigo,abana ntago bakwiye kuba ingaruka y'ubutumwa babonye ipfuye kuko ntago aribo bayanditse. hano harimo ibintu 2, barabarekera kw'ishuri bige bashake ahantu bavana amafaranga babasubize amafaranga y'ibintu batanze kugirango ibyo bintu byose bagurishije abana babare agaciro kabyo bahe inyemezabwishyu umuntu waboherereje ubwo butumwa ayabishyure niyanga babajyane mu rukiko, rero ibyo bihabanye n'uburenganzira bwa muntu, ubundi amafaranga y'inguzanyo ntanubwo yakabaye azaho imiterere myishi cyane ntago ari amafaranga y'ubuntu.

Abanyeshuri basabye kwiga muri kaminuza mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro muri uyu mwaka w'amashuri wa 2021-2022 bageze ku 4172 mu gihe ingengo y'imari yari yaragenwe yagombaga kwishyurira abanyeshuri bagera 3450 nkuko Inama nkuru y'igihugu y'amashuri makuru na Kaminuza HEC ibitangaza.

Bivuzeko leta igomba kugira icyo ikora kugirango aba banyeshuri bari biteguriye kwiga babone igisubizo kuko bari barishyuye amafaranga yo kwiyandikisha agera ku bihumbi 57.000 hakiyongeraho abari baramaze gufata amacumbi hafi y'ibigo nkuko babigaragaje.

Ivomo:Isangostar



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/BARATABAZA-Bahawe-Buruse-yo-kujya-kwiga-bageze-ku-mashuri-babwirwa-ko-abayemerewe-basoje-amasomo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)