Birara Aminadab wo mu Bisesero yitiriwe agace k'i Paris - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ako gace kashyizweho icyapa kitwa 'Place Aminadabu Birara'. Munsi y'ayo magambo handitseho ngo '18è Arrondissement - Place Aminadab Birara, 1925-1994. Héro de la résistance à Bisesero durant le génocide des Tutsi au Rwanda.

Umwanzuro wo kumwitirira ako gace wafatiwe mu Nama Nkuru y'Umujyi wa Paris yabaye ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Birara wavutse mu 1925 akicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabaye intwari cyane ku bwo kuyobora bagenzi be b'Abasesero bahigwaga muri Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu Bisesero.

Birara yabashije guhashya Interahamwe zabateraga ubutitsa. Yerekanye kandi ko ubugwari bwa Guverinoma yiyise iy'abatabazi kuko ari yo yohereje abasirikare ngo bice abo mu Basesero.

Ubu ugeze ahari icyo cyapa i Paris, usibye kukibona ni n'agace gashobora kuboneka kuri Google Map. Hasigaye ko habaho umuhango wo kubyerekana ku mugaragaro utegurwa n'Umujyi wa Paris ufatanyije n'umuryango wa Ibuka-France.

Bisesero ni agace kari gatuwemo n'Abatutsi benshi bivugwa ko bageraga ku bihumbi 60, mu gihe cya Jenoside habereye amateka yo kwirwanaho kw'Abatutsi mu buryo bukomeye ku buryo bagejeje muri Gicurasi 1994 abicanyi batarabasha kubameneramo.

Barwanaga bayobowe na Birara Aminadab, umuhungu we Nzigira, Segikware, Habiyambere, Paul Bitega bose baje kwicwa. Icyo gihe hari abashoboye kurokoka barimo Karamaga Siméon [witabye Imana ku wa 21 Gicurasi 2020], Aron Gakoko na Vincent Munyaneza.

Birara Aminadab ashimirwa ubutwari bwamuranze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Aka gace kari rwagati mu Mujyi wa Paris
Ukoresheje Google Map ubona ko aka gace kitiriwe Biraro
Umunyamakuru wa IGIHE ubwo yasuraga ahari iki cyapa cyo guha agaciro Birara

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birara-aminadab-wo-mu-bisesero-yitiriwe-agace-k-i-paris

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)