BNR yagaragaje Ingaruka intambara y'u Burusiya na Ukraine izagira ku Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Guverineri John Rwangombwa yavuze ko hafi 60% y'ingano igihugu cy'u Rwanda gitumiza hanze ituruka mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine, bityo igihugu kigomba gushakisha andi masoko gihahiramo ingano n'ibindi bicuruzwa bikomoka kuri peteroli na gazi.

Guverineri John Rwangombwa yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kugaragariza uko urwego rw'imari na politiki y'ifaranga bihagaze ko nubwo hari impungenge ku kwiyongera kw'inguzanyo zigomba gukurikiranirwa hafi ku bijyanye n'imyishyurire yayo, iyo banki ishimishwa nuko ibigo by'imari bikomeje kunguka, ashingiye ku mibare y'umwaka wose wa 2021.

Akomoza ku izamuka ry'ibiciro ku isoko, Guverineri Rwangombwa yavuze ko hakenewe gushakishwa isoko u Rwanda rwahahiramo ibicuruzwa bimwe na bimwe u Rwanda rwakuraga mu bihugu by'u Burusiya na Ukraine mu rwego rwo kwirinda ingaruka iyi ntambara yateza ku biciro ku isoko ry'u Rwanda.

Banki Nkuru y'u Rwanda kandi yatangije ku mugaragaro urubuga rw'ikoranabuhanga yise GERERANYA ruzaba rukubiyemo amakuru kuri serivisi z'imari zitangwa n'ibigo bitandukanye mu rwego rwo gufasha abaguzi ba serivisi z'imari kugira amahitamo ahamye ya serivisi bifuza mu kigo babona ko gitanga serivisi neza ku kiguzi kibanogeye.

Guverineri wungirije Soraya Hakuziyaremye avuga ko ibi bishobora no kuzagira uruhare mu kugabanya ikiguzi cya serivise z'imari.

BNR igaragaza ko bitewe na politiki zitandukanye zigenga urwego rw'imari, ibigo bitandukanye muri uru rwego byakomeje kunguka. Urwego rw'amabanki rwazamutse ku gipimo cya 17.5% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 5064 bivuye kuri miliyali 4311 wariho muri 2020. Mu gihe urwego rw'ibigo by'imari nto n'iciriritse rwazamutse ku gipimo cya 18.3% umutungo wabyo ugera kuri miliyali 421 bivuye kuri miliyali 357 wariho muri 2020.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/BNR-yagaragaje-Ingaruka-intambara-y-u-Burusiya-na-Ukraine-izagira-ku-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)