Bugesera: RIB yataye muri yombi umugabo watwitse umwana we - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yafashwe nyuma y'igihe RIB iburira ababyeyi kudahanisha abana ibihano biremereye, bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwabo.

Uyu mugabo w'imyaka 38 y'amavuko wo mu Kagari ka Nemba, akurikiranyweho icyaha cyo guha umwana ibihano biremereye no kumukorera iyicarubozo. Yatwitse ku buryo bubabaje umwana we w'umukobwa w'imyaka 10, amuziza kumwiba 400 Frw.

Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uwo mugabo yafashe umwana akaboko, akagashyira mu ziko abonye bitihuta atwika igikoba amubabura ibiganza.

Ikusanyamakuru rivuga kandi ko uyu mugabo ashobora kuba yari yanyoye inzoga, zikaba ziri mu byatije umurindi guha uyu mwana ibihano bidasanzwe.

Uwo mugabo akimara gukora ayo mahano yahise atoroka, inzego zibishinzwe zikomeza kumushakisha aza gufatirwa mu Murenge wa Nyarugenge hafi y'aho Akarere ka Nyanza kagabana na Bugesera.

Uyu mugabo akimara gufatwa yahise yemera icyaha ndetse avugako ko yabitewe n'uburakari bukabije yatewe n'uko uwo mwana we yari yamwibye amafaranga 400 Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ko umwana agira uburyo akosorwa n'iyo yaba yakoze amakosa.

Ati 'Kirazira kumuha ibihano nka biriya by'indengakamere. Ibikorwa nk'ibi ntibikwiriye gukorerwa umwana nubwo yaba yakoze amakosa angana ate. Ibi bikorwa nk'ibi ntibikwiriye umuntu witwa ko ari umubyeyi. Bigomba guhagarara. Umwana agomba kubahwa, ibihano nk'ibi bigizwe n'ibikorwa by'iyicarubozo ntibikwiriye gukorerwa ikiremwamuntu.''

RIB irihanangiriza ababyeyi n'abandi bantu bafite inshingano zo kurera umwana, ko uwo ari we wese uzatanga ibihano ku mwana bimubuza uburenganzira bwe cyangwa bimwangiza atazinganirwa, azakurikiranwa agashyikirizwa ubutabera.

Uyu mugabo aramutse ahamwe n'icyaha cy'iyicarubozo, yahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25. Nahamwa n'icyaha cyo guhoza umwana ku nkeke cyangwa kumuha ibihano biremereye azahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya 200.000 Frw ariko atarenze 300.000 Frw.

Uwafashwe kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe agikorerwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yataye muri yombi umugabo wo mu Karere ka Bugesera watwitse umwana we



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-rib-yataye-muri-yombi-umugabo-watwitse-umwana-we

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)