Ni Inama yitezweho byinshi kuko ari imwe mu nama nini ku Isi, kuko ihuriza hamwe abakuru b'ibihugu na za guverinoma bagera kuri 54, ndetse abantu bari hagati y'ibihumbi birindwi n'ibihumbi 10 bakaba bashobora kuzayitabira.
Iyi nama kandi ifite umwihariko kuko ari ubwa mbere Inama y'Ubucuruzi ya Commonwealth (CBF) izabera muri Afurika, aho izitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi barenga 400, ari nabwo bwa mbere CHOGM isanzwe iba buri myaka ibiri, izaba yitabiriwe n'umubare munini w'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi.
Ni mu gihe kandi kuko ubucuruzi bw'ibihugu bigize CHOGM nabwo bwitezweho kwiyongera muri uyu mwaka, aho buzagera ku gaciro ka miliyari 1000$.
Urwego rw'Iterambere (RDB) rwatangiye kurebera hamwe uburyo ibigo by'ubucuruzi mu Rwanda bishobora kungukira muri iyi nama idasanzwe, ku buryo hashobora kubaho 'isinywa ry'amasezerano y'ubucuruzi afatika,' ashobora gutanga akazi ku Banyarwanda no kwagura amasoko ku bigo by'ubucuruzi mu Rwanda.
Ni muri urwo rwego RBD yaganiriye n'abashoramari bari mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'urwego rw'ingufu, hagaragazwa amahirwe ari muri iyi nama ashobora kuzamura ubushobozi bw'uru rwego ruri mu zagizweho ingaruka n'icyorezo cya Covid-19.
Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ibikorwa by'Ishoramari muri RDB, Philip Lucky, yavuze ko iyi nama ari umwanya mwiza wo kwihuza hagati y'abashoramari, ku buryo ibigo byo mu Rwanda bishobora kubaka imikoranire n'ibigo mpuzamahanga.
Yagize ati 'CHOGM ni inama mpuzamahanga izazana abantu batandukanye harimo na ba rwiyemezamirimo bazaba baje kureba u Rwanda no gushaka amahirwe y'ishoramari, bityo bashake n'uburyo bwo gukorana n'abantu b'imbere mu gihugu.'
Yashimangiye ko iyi nama igamije gushishikariza abashoramari bo mu Rwanda kwitegura kuzabyaza umusaruro ayo mahirwe, ati 'Tugamije gushishikariza Abanyarwanda n'abashoramari kugira ngo barusheho kwitegura maze bazabyaze iyi nama umusaruro mu buryo bw'ubucuruzi.'
Yongeyeho ko akamaro k'inama nk'izi mpuzamahanga ari uguhuza abacuruzi, kandi iyi nama ikazitabirwa n'abayobozi b'ibigo by'ubucuruzi benshi.
Ati 'Tuzaba dufite abayobozi b'ibigo bikomeye mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro ku Isi, ibigo by'ishoramari bikomeye, banki nini ku rwego rw'Isi n'abandi, niyo mpamvu dushaka ko abantu bafata umwanya wo kwitegura bakabyaza umusaruro iyi nama. Bakwiye kumenya icyo bashaka n'uko bakigeraho, iyi nama igamije kubasogongeza kuri ayo mahirwe.'
Uyu muyobozi kandi yashimangiye ko iyi nama igamije gutuma abacuruzi bo mu Rwanda bagirana amasezerano y'imikoranire n'ibigo by'ubucuruzi mu mahanga, ati 'Turashaka ko ibigo by'ubucuruzi bizasinya amasezerano afatika. Niba ari Umunyarwanda ufite umunyamahanga uje gukorana nawe, turebe neza ni iki bashaka gukorana. Ese igishoro cyabo kingana iki? Ese bazatanga akazi kangana iki mu Rwanda? Ibyo ni byo dushaka kureba kugira ngo tubyaze umusaruro iyi nama.'
Ku ruhande rw'abashoye mu rwego rw'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, bavuze ko iyi nama bayitezeho byinshi kuko izababera ikiraro cyo kwagura amasoko yabo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri ibi bihe ibiciro by'amabuye y'agaciro byazamutse.
Umuyobozi Wungurije w'Ishyirahamwe ry'abacukuzi b'amabuye y'agaciro mu Rwanda, Simpenzwe Leonidas, yagize ati 'Aya ni amahirwe akomeye, kuba tubonye abashoramari bazitabira iyi nama basanzwe bafite ubumenyi buhambaye mu gucukura, gutunganya no gucuruza amabuye y'agaciro, ni amahirwe akomeye ku Banyarwanda.'
U rwanda rwakiriye CHOGM mu gihe yaherukaga kubera mu Bwongereza mu 2018. Abanyarwanda bifuza kuyitabira barasabwa kuzishyura 250$, ikiguzi gito ugereranyije n'amafaranga azishyurwa n'izindi nzego. Mu minsi iri imbere, biteganyijwe ko RDB izasohora uburyo bwo kwiyandikisha ku bifuza kwitabira iyi nama.
Ku rundi ruhande, RDB irateganya gushyiraho uburyo buzahuza abacuruzi, hakazajyaho urubuga rwerekana ibigo by'ubucuruzi bizayitabire ndetse bikazaba bishobora gutegura ibiganiro hagati yabyo mbere y'uko inama itangira.