Copedu Plc yazihirije Umunsi w'Abagore, ibasaba kurwanya imindagurikire y'ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Buri tariki ya 8 Werurwe Isi n'u Rwanda byizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore, iki kiba ari igihe cyiza cyo kwishimira ibyiza bagezeho ndetse no gukomeza kubashyigikira.

Copedu Plc nayo ntiyasigaye kuko kuri uyu wa Kabiri yizihizanyije uyu munsi n'abagore bo hirya no hino mu Murenge wa Kimironko, umuhango wabereye ku biro by'uyu murenge.

Muri uyu muhango, abawitabiriye basobanuriwe uburyo bashobora gukorana na Copedu Plc bakiteza imbere ndetse banasobanurirwa uruhare rwabo mu kurwanya icyatuma habaho ihindugarika ry'ibihe.

Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Copedu, Bigirimana Francine, yavuze ko bashyize imbere iterambere ry'umwari n'umutegarugori kandi ko bazakomeza kubateza imbere muri gahunda zabagenewe.

Ati 'Nka Copedu Plc, uyu munsi usobanuye byinshi kuri twe ndetse n'abakiliya bacu, dore ko intego zacu ari uguteza imbere umwari n'umutegarugori binyuze muri gahunda yacu yitwa TINYUKA.'

Yakomeje ashishikariza abagore n'amakoperative yabo kuyigana bakabasha guhabwa serivisi zabagenewe mu kubateza imbere.

Ati 'Dufite ubuhamya bwinshi bw'abitinyutse bakabigeraho nk'uko twagiye tubyumva. Ndashishikariza andi makoperative ndetse n'abagore muri rusange kutugana tugafatana urunana mu iterambere ry'igihugu cyacu nta numwe usigaye.'

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Dr. Umuhoza Rwabukumba, yashimye Copedu kuba yafashe umwanya ikajya kwifatanya n'abagore.

Ati 'Iki ni igikorwa nakiriye neza cyane kuko iyo umugore yateye imbere urugo ruba rwateye imbere, iyo akoze akagira ubushobozi urugo ruba ruguye neza. Ni amahirwe rero kuba dufite umufatanyabikorwa wita ku bagore by'umwihariko abakiliya be bakaba abagore akanabaherekeza akabatera inkunga aho bagize intege nke biba ari umugisha udasanzwe.'

Mu kwizihiza uyu munsi kandi Copedu yaremeye koperative ikora ubudozi ya Tinyuka mudozi urashoboye aho babageneye miliyoni yo gukomeza ibikorwa byabo.

Umuyobozi w'iyi koperative, Uwingabire Josée, yashimye Copedu kuba yabatekerejeho kuri uyu munsi kandi abizeza ko inkunga bahawe bagiye kuyibyaza umusaruro.

Ati 'Twishimye cyane! Ntabwo ari ubwa mbere idukoreye ibintu nk'ibi ariko kuba yatuzirikanye kuri uyu munsi w'abagore byatunyuze cyane kandi byaduhaye imbaraga zo gukomeza gukora.'

Uruhare rw'abagore mu guhanga n'imihindagurikire y'ibihe rurakenewe

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka y'Umunsi w'Abagore ijyanye no gusobanura akamaro k'ubwuzuzanye n'uburinganire mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Abagore nk'abasanzwe bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye kandi umusaruro ukaba mwiza basabwe no gutanga umusanzu wabo mu guhangana n'ikibazo cy'imihindukire y'ibihe gishobora gushyira Isi mu kaga.

Umwe mu bashinze Copedu Plc, Hon. Gakuba Jeanne d'Arc yavuze ko Isi yugarijwe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, asaba abagore bose guhagurukira rimwe bagahangana nacyo uko bashoboye.

Ati 'Isi yugarijwe n'imihindagurikire y'ibihe bigira ingaruka ku buzima bw'abantu no ku mibereho myiza no ku bukungu bw'igihugu. Mu Rwanda uyu ni umwanya mwiza wo kibitekereza no kubizirikana kuko tumaze imyaka turwana n'ibiza.'

'Abagore nk'Abanyarwandakazi bagize igice kinini cy'abenegihugu dufate iya mbere dukore ibikorwa bifasha gutunganya neza aho dutuye byunganira Leta, turinde ibidukikije muri rusange umugore utanga ubuzima, ugabura mu rugo rwe niwe ufite uruhare runini mu kurinda ibyo bikorwa byose.'

Ibi abihuje n'Umuyobozi wungirije wa PSF mu Mujyi wa Kigali, Rugera Jeanette, washishikarije abagore kugira uruhare mu bikorwa byo kurengera ibidukikije cyane gukoresha gaz.

Copedu Plc imaze imyaka 25 itanga serivisi zitandukanye ziteza imbere abari n'abategarugori.

Byari ibyishimo ubwo Copedu yizihizaga Umunsi w'Abagore
Copedu Plc yasabye abagore kugira uruhare mu guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kimironko, Dr Umuhoza Rwabukumba, yashimye Copedu kuba yafashe umwanya ikajya kwifatanya n'abagore
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Copedu, Bigirimana Francine, yavuze ko bashyize imbere iterambere ry'umwari n'umutegarugori
Umwe mu bashinze Copedu Plc, Hon Gakuba Jeanne D'Arc yavuze ko Isi yugarijwe n'ikibazo cy'imihindagurikire y'ibihe, asaba abagore bose guhagurukira rimwe bagahangana nacyo uko bashoboye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yazihirije-umunsi-w-abagore-ibasaba-kurwanya-imindagurikire-y-ibihe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)