Cristiano Ronaldo yihembye umuzinga w'imodoka igura akayabo k'amafaranga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umwataka wa Manchester United Cristiano Ronaldo yaje mu myitozo yo ku wa mbere afite imodoka nshya yaguze akayabo k'amafaranga.

Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze nyuma y'uko ku wa Gatandatu w'icyumweru dusoje uyu mwataka yari yafashije ikipe ya Manchester United, kwikura mu nzara za Tottenham yari yayihagamye.

Muri uwo mukino uyu kizigenza mu kureba mu izamu yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uwo mukino, akaba yaranatahanye umupira kubera yatsinze ibitego bitatu mu mukino umwe.

Nyuma yo gutsinda ku wa Gatandatu, ku Cyumweru wari umunsi w'akaruhuko mu gihe ku wa mbere wari umunsi w'imyitozo, kuri uwo munsi Cristiano Ronaldo yatunguye abantu ubwo yazaga mu myitozo ari mu modoka yagatangaza yaguze ibihumbi £200 [arenga gato miliyoni 200 z'amanyarwanda]

Cristiano Ronaldo akaba yaraje I Carrington (ikibuga cy'imyitozo cya Manchester United) ari muri iyo modoka yiswe 'Convertible Aston Martin' ifite agaciro twavuze ruguru.

Cristiano Ronaldo yatsinze Ibitego bitatu mu mukino wa Tottenham nyuma y'uko yari avuye mu mvune yatumye atitabira umukino ikipe ye yanyajyirwagamo na Manchester City basangiye umugi.

Imodoka nshya Cristiano Ronaldo yajemo mu myitozo, ikana yarakozwe n'uruganda Aston Martin

 



Source : https://yegob.rw/cristiano-ronaldo-yihembye-umuzinga-wimodoka-igura-akayabo-kamafaranga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)